Inkuru Nyamukuru

Zelensky mu mugambi mushya w’amahoro, yateye utwatsi Trump

Ukraine iri gutegura gushyikiriza White House umugambi mushya w’amahoro, mu rwego rwo kwirinda ko igira ubutaka igomba guha Uburusiya.

Perezida Volodymyr Zelensky yongeye guhakana ko Ukraine ishobora gutanga ubutaka, avuga ko nta burenganzira afite bwo kubutanga haba mu mategeko y’igihugu cyangwa mu mategeko mpuzamahanga.

Zelensky yabwiye abanyamakuru ko ashobora koherereza Abanyamerika uwo mugambi mushya vuba cyane, mu gihe akomeje ibiganiro n’abayobozi b’Uburayi na NATO kugira ngo baburizemo umugambi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wo kubashyigikira amasezerano y’amahoro asaba Ukraine gutanga byinshi, kandi uwo mugambi ushobora kubaca intege mu gihe cy’indi ntambara.

Mu gicuku cyo ku wa Mbere, Umujyi wa Sumy wo mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu wacuze umwijima nyuma y’igitero cy’indege zitagira abapilote z’Uburusiya zangije imiyoboro y’amashanyarazi. Nta bapfuye bari bamenyekana.

Mu karere ka Ternopil, umubare w’abahitanywe n’igitero cy’amasasu y’Uburusiya umaze kugera kuri 38, barimo abana umunani, nyuma y’uko imibiri ibiri yongeye kuboneka nyuma y’icyo gitero cyabaye mu kwezi gushize.

Zelensky ari mu ruzinduko rwa dipolomasi mu Burayi nyuma y’iminsi y’ibiganiro bikomeye hagati ya Ukraine n’Amerika bitigeze bigera ku byo Kyiv ishaka. Yari ategereje kumenyeshwa ibyavuye mu biganiro by’amaso ku maso hagati y’Amerika na Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, byayobowe n’uhagarariye Ukraine, Rustem Umerov.

Zelensky yavuze ko Uburusiya bushaka ko batanga ubutaka, ariko Ukraine itazemera gutanga ikintu na kimwe. Yibukije ko n’amategeko y’ibanze y’igihugu atabyemera, kandi ko nta n’impamvu yo kubitanga mu buryo bitekerereje.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Ukuboza 2025, umukuru w’ingabo z’Uburusiya, Valery Gerasimov, yavuze ko ingabo za bo zikomeje gutera imbere, zerekeza i Myrnohrad hafi ya Pokrovsk. Uburusiya bwemeje ko bwafashe Pokrovsk, ariko Ukraine yabihakanye, ikerekana amashusho y’ingabo za yo zigikomeza kurwana muri uwo mujyi.

Zelensky yavuze ko umugambi w’amahoro Amerika yatanze mu ntangiriro wari ufite ingingo 28, ariko ubu zagabanyijwe zigera kuri 20, nubwo nta ngingo “igamije inyungu za Ukraine” yakuwemo, kandi nta bwumvikane ku kibazo cy’ubutaka bwigeze kubaho. Yavuze ko ikibazo cya Donbas n’inganda za nikereyeli za Zaporizhzhia ari byo bikomeye kurusha ibindi.

Umugambi wamenyekanye mbere y’uw’Amerika yavugaga ko Ukraine igomba guha Uburusiya Donbas yose n’ibice bya yo, ndetse ingufu ziva ku ruganda rwa Zaporizhzhia zigacibwamo kabiri hagati y’ibihugu byombi.

Nyuma y’icyo cyumweru cy’ibiganiro, inama yabereye i London mu biro bya Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza – yitabiriwe na Zelensky, Keir Starmer, Macron na Friedrich Merz – yagaragaye nk’ikimenyetso cy’ubufatanye bushyigikira Ukraine. Abo bayobozi bavuze ko hakenewe amahoro arambye kandi arimo ingwate z’umutekano zikomeye.

Zelensky, Keir Starmer, Macron na Friedrich Merz mu nama i London

Kugeza ubu ntibiramenyekana uko izo ngwate zishobora kuba zimeze, mu gihe ibihugu bitandukanye bikomeje kuganira ku kuba byatanga ingabo cyangwa ubundi bufasha bwa gisirikare mu gihe cy’amasezerano y’amahoro. U Bwongereza n’u Bufaransa byifuza kohereza ingabo mpuzamahanga, ariko u Budage n’u Butaliyani birabishidikanyaho.

Nyuma y’ibiganiro i London, Zelensky yakomereje i Brussels kugira ngo ahure n’umunyamabanga wa NATO Mark Rutte na Perezida wa Komisiyo y’Uuburayi Ursula von der Leyen, mbere yo guhura na Minisitiri w’Intebe w’Ubutaliyani, Giorgia Meloni.

Moscow yatangaje ko ibiganiro na White House bimeze neza, nubwo nta bimenyetso bigaragzra ko Uburusiya bwahindutse ku ntego za bwo kuva bwatangira intambara muri 2022.

Ku cyumweru, Donald Trump yavuze ko Zelensky ari we muziro udatuma haboneka amasezerano y’amahoro, mu gihe yavuze ko Uburusiya bwemeye umugambi Amerika yashyikirije impande zombi, ariko ko “bibabaje” ko Zelensky atarawusoma neza.

Zelensky na we yavuze ko agitegereje kwiganirira na Umerov nyuma y’iminsi itatu y’ibiganiro byabereye i Miami hagati ya Ukraine n’Abanyamerika, avuga ko hari ibibazo bishobora kuganirwaho gusa mu buryo bw’imbona nkubone.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *