Zelensky yavuze ko Putin yatangije Intambara ya Gatatu y’Isi kandi agomba guhagarikwa
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yabwiye BBC ko Vladimir Putin w’Uburusiya yamaze gutangiza Intambara ya Gatatu y’Isi, kandi ko agomba guhagarikwa hifashishijwe igitutu gikomeye cya gisirikare n’ubukungu.
Mu kiganiro yahaye BBC i Kyiv, Zelensky yavuze ko Ukraine itazatsindwa, ahubwo izarangiza intambara itsinze. Yamaganye igitekerezo cyo kwemera amasezerano y’agahenge asaba ko Ukraine yava ku butaka bufite agaciro kanini, Uburusiya bwagerageje kwigarurira ariko bikanga nubwo bwatakaje abasirikare ibihumbi byinshi.
Yagize ati: “Nizera ko Putin yamaze gutangiza Intambara ya Gatatu y’Isi. Ikibazo ni ukumenya ingano y’ubutaka azafata n’uko twamuhagarika. Uburusiya bushaka guhatira isi ubundi buryo bwo kubaho no guhindura ubuzima abantu bihitiyemo”.
Zelensky yavuze ko Ukraine itazemera kwegurira Uburusiya 20% by’akarere ka Donetsk n’ibindi bice byo mu majyepfo nka Kherson na Zaporizhzhia kugira ngo habeho agahenge.
Ati: “Si ubutaka gusa. Ni ukureka abaturage bacu ibihumbi n’ibihumbi bahatuye. Ibyo byacamo ibice sosiyete yacu.” Yongeyeho ko n’iyo byashimisha Putin mu gihe gito, ashobora kongera kwisuganya mu myaka mike akazasubukura intambara.
Ku bijyanye n’igitutu cya Perezida w’Amerika, Donald Trump, usaba Ukraine kwihutira kujya mu biganiro, Zelensky yavuze ko igihugu cye kitazatsindwa kuko kirwanira ubwigenge bwa cyo.
Yasobanuye ko intsinzi ari uguhagarika Putin no gusubizaho imipaka ya 1991, nubwo yemera ko kubigeraho byasaba igiciro kinini cy’ubuzima bw’abantu hamwe n’ubufasha bw’ibihugu bifatanyabikorwa n’ingwate zikomeye z’umutekano.
Yongeyeho ko amatora ashoboka, ariko abanza gusaba umutekano usesuye ndetse ko atarafata icyemezo cyo kongera kwiyamamaza, ati: “Nshobora kwiyamamaza cyangwa se nkabireka”.
Mu gusoza, Zelensky yashimangiye ko “intsinzi kuri Ukraine ari uguhagarika Putin,” kandi ko nubwo urugamba rukomeje, afite icyizere cyo kuzabigeraho. Ati: “Imana idufashe tuzatsinda”.


