AmakuruUbuzima

Zimbabwe yanze miliyoni 367$ z’Amerika nk’ikiguzi cy’amakuru y’ibanga ku buzima

Zimbabwe yanze kwakira imfashanyo ya leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagombaga kumara imyaka itanu mu rwego rw’ubuzima, yari kuyihesha miliyoni 367 z’amadolari y’Amerika, nyuma y’uko Washington isabye amakuru afatwa nk’ay’ibanga rikomeye.

Iki cyemezo cyamenyekanye nyuma y’uko mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize hasohotse ibaruwa ya leta yagiye ahagaragara, igaragaza ko Perezida Emmerson Mnangagwa abona ko ayo masezerano arimo ibisabwa bikabije.

Umuvugizi wa leta yasobanuye ko Amerika yasabaga guhabwa ibipimo by’amaraso kugira ngo ibikoreshe mu bushakashatsi no mu bikorwa by’ubucuruzi, ariko ngo ntiyifuzaga gusangiza Zimbabwe inyungu cyangwa ibisubizo byashoboraga kuvamo bifasha mu gukora inkingo no guteza imbere ubuvuzi mu gihe kiri imbere.

Mu itangazo rye, Pamela Tremont uhagarariye Amerika muri Zimbabwe yagize ati: “Twafashe iki cyemezo gikomeye kandi kibabaje cyo guhagarika inkunga twateraga urwego rw’ubuzima muri Zimbabwe”.

Ibiro bye byavuze ko mu myaka 20 ishize Amerika yari imaze guha Zimbabwe inkunga irenga miliyari 1.9 z’amadolari.

Ishyirahamwe ry’abaganga muri Zimbabwe ryasabye ko hakomeza ibiganiro hagati y’impande zombi hagamijwe kugera ku masezerano yizewe kandi arengera inyungu za buri ruhande, kugira ngo gahunda yo kurwanya SIDA ibashe gukomeza.

Na none mu kwezi k’Ukuboza, Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya rwahagaritse by’agateganyo amasezerano asa n’ayo leta yari yasinyanye n’Amerika, nyuma y’uko ishyirahamwe rirengera abaguzi riregeye inkiko rivuga ko rifite impungenge ku mutekano w’amakuru y’ubuzima bw’abaturage ba Kenya.

Zimbabwe yateye utwatsi inkunga y’Amerika ifatwa nk’ikiguzi cy’amakuru y’ibanga

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *