Zimbabwe yashyizeho itegeko ribuza kohereza mu mahanga amabuye y’agaciro yose adatunganyijwe
Leta ya Zimbabwe yahagaritse by’agateganyo kohereza mu mahanga amabuye y’agaciro yose adatunganyijwe ndetse n’umusaruro wa lithium utarayungururwa (lithium concentrate), ako kanya kandi kugeza hatanzwe andi mabwiriza.
Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro n’Iterambere rya bwo, Polite Kambamura, yavuze ko iki cyemezo kireba n’amabuye y’agaciro yose yari asanzwe ari mu nzira ajyanwa mu mahanga.
Itangazo ryagize riti: “Guverinoma irateganya ubufatanye bw’inganda zicukura amabuye y’agaciro muri iki cyemezo cyafashwe mu nyungu rusange z’igihugu.” Ryakomeje rivuga ko leta yiyemeje gukomeza guteza imbere umucyo, kongera agaciro k’umusaruro imbere mu gihugu, kubahiriza amategeko no kunoza imicungire y’umutungo kamere ya Zimbabwe woherezwa hanze.
Mu by’ukuri, itegeko ribuza kohereza ‘lithium concentrate’ mu mahanga ryagombaga gutangira gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama 2027. Leta yari yitezwe ko izo ngamba zizashishikariza ibigo bicukura gutangira gutunganya no kuvugurura lithium imbere mu gihugu.
Mu ibaruwa Minisiteri yandikiye Urugaga rw’Ibigo by’Ubucukuzi bwa Zimbabwe (Chamber of Mines), igaragaza ibigo bikomeye bikora ubucukuzi, yasobanuye ko izavugurura uburyo bwo kohereza amabuye y’agaciro mu mahanga kubera impungenge z’imikorere mibi yakomeje kugaragara mu iyoherezwa ryayo.
Iyi minisiteri yanditse ku wa 17 Gashyantare iti: “Iri suzuma riri mu rwego rw’ingamba rusange zo gukumira ibihombo no kunoza imikorere ya sisitemu zacu”.
Zimbabwe ifite ububiko bwa lithium bwinshi kurusha ibindi bihugu by’Afurika. Mu Kuboza k’umwaka ushize wa 2025, iki gihugu cyohereje hanze toni zirenga miliyoni 1.128 za spodumene irimo lithium, byiyongera ku kigero cya 11% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Umusaruro munini woherezwa mu Bushinwa, aho utunganyirizwa gukorwamo ibikoresho byo mu rwego rwo hejuru byifashishwa mu gukora za batiri. Ariko Zimbabwe yakomeje gusaba ibigo bicukura gutunganyiriza benshi muri ayo mabuye imbere mu gihugu kugira ngo igihugu cyungukire kurushaho ku izamuka ry’ikoreshwa ry’ingufu zisukuye ku isi.
Kubona no kugenzura neza amabuye adasanzwe n’andi mabuye y’agaciro afatiye runini ku bukungu byabaye ingenzi ku rwego mpuzamahanga, bitewe n’uruhare rwa yo mu gukora telefoni zigezweho, sisitemu z’ingufu zisukuye, ibikoresho bya gisirikare n’ibindi byinshi. Ibi byatumye ibihugu byinshi bicukura ayo mabuye bishyiraho ingamba zikomeye zo kugenzura neza imiyoboro y’ayo mabuye no gukumira ubujura n’ibihombo.
Minisitiri Kambamura yavuze ko Lleta ya Zimbabwe izaganira n’inganda z’ubucukuzi mu gihe cya vuba kugira ngo hagaragazwe ibyo zisabwa bishya n’inzira igomba gukurikizwa.
Ubucukuzi ni urwego rwa kabiri runini rutanga umusaruro ku bukungu bwa Zimbabwe nyuma y’inganda zikora ibicuruzwa, rukaba rufite uruhare rwa 14.3% ku musaruro mbumbe w’igihugu (GDP), nk’uko imibare ya Banki y’Isi ibigaragaza.
Mu myaka ishize, Zimbabwe yongereye cyane umusaruro wa spodumene nyuma y’ishoramari rikomeye ry’ibigo by’Abashinwa birimo Zhejiang Huayou Cobalt, Sinomine, Chengxin Lithium Group na Yahua.
Huayou iherutse kubaka uruganda rufite agaciro ka miliyoni 400 z’amadolari y’Amerika rutunganya ‘lithium concentrate’ rukayihindura ‘lithium sulphate’, igicuruzwa gishobora kuvugururwa kigakorwamo ibinyabutabire bikoreshwa mu gukora batiri nka ‘lithium hydroxide’ cyangwa ‘lithium carbonate’.
Na Sinomine yatangaje gahunda yo kubaka uruganda rwa miliyoni 500 z’amadolari rukora ‘lithium sulphate’ ku kirombe cya yo cya Bikita muri Zimbabwe.

