Zimbabwe yatangiye gukingirwa umuti urinda SIDA
Zimbabwe yatangiye gukingira abaturage bayo umuti wa Lenacapavir ubarinda kwandura agakoko gatera SIDA 99.9%, umuti uterwa inshuro ebyiri mu mwaka.Uyu muti ureba cyane cyane abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura virusi itera SIDA ariko badafite ubwandu (HIV negative).
Iki gikorwa cyo gukingira cyatangijwe ku wa 19 Gashyantare 2026, gitangizwa na Minisitiri w’Ubuzima wa Zimbabwe Douglas Mombeshora, wanavuze ko icyo gikorwa kigamije kurinda abanduraga agakoko gatera SIDA.
Lenacapavir ni umuti uterwa mu rushinge wakozwe n’uruganda rw’imiti rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Gilead Sciences, ukaba waremejwe gukoreshwa muri icyo gihugu cya Zimbabwe mu Ugushyingo 2025.
Inzobere mu by’ubuzima zivuga ko uyu muti ufite ubushobozi bwo kurinda umuntu kwandura virusi itera SIDA 99.9%, bidasabye ubundi bwirinzi.
Inzego z’ubuzima za Zimbabwe zatangaje ko iyo gahunda yo gukingira abantu umuti wa Lenacapavir igiye gukorwa mu buryo butandukanye, aho abantu barenga ibihumbi 46 bagiye gukingirwa uwo muti binyuze mu bigo nderabuzima birenga 24 by’icyo gihugu.
Ikigero cy’abanduraga virusi itera SIDA muri icyo gihugu cyari ku 34% mu 2000, kiza kugera ku 12% mu 2015, ikigero leta ya Zimbabwe ivuga ko ishaka kugabanya hifashishijwe urwo rukingo rwa Lenacapavir.
Eswatini na Zambia nibo babaye abambere mu kwakira uyu muti mu mpera za 2025.
Umuti wa Lenacapavir biteganyijwe ko uzatangira gutangwa mu Rwanda mu gihembwe cya nyuma cya 2026.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kiri gutegura ibigo by’ubuvuzi no kuzaza ibisabwa byose mbere y’uko utangira gutangwa.
Umuti wa Lenacapavir (uzwi ku izina rya Yeztugo) ni urushinge rushya rurinda kwandura virusi itera SIDA (PrEP) rwaterwa inshuro ebyiri gusa mu mwaka, rukaba ruri guhindura isura yo kwirinda iki cyorezo muri Afurika.
Nubwo muri Amerika uyu muti uhenze cyane (asaga $40,000 ku mwaka), muri Afurika no mu bindi bihugu bikennye biteganyijwe ko uzajya uboneka ku giciro cyo hasi cyane (nko mu madolari 40 cyangwa 56,000 Frw ku mwaka) binyuze mu bufatanye bw’imiryango mpuzamahanga nka Unitaid na Gilead.

