AmakuruImyidagaduroShowbiz

Badrama waciwe mu muryango we yongeye guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga

Mpenda Ramadan wamamaye nka Badrama yongeye guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo gutangaza amagambo benshi bafashe nk’apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibyo yavuze byatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga batangira kumunenga bikomeye, bamusaba kwisubiraho no gusaba imbabazi.

Mu butumwa uyu musore yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Badrama yagaragaje gushidikanya ku mateka ya Jenoside ndetse anibaza impamvu hari bamwe mu bakekwaho uruhare muri bo batavugwa.

Aya magambo ye ntiyakiriwe neza n’abatari bake, cyane cyane muri ibi bihe u Rwanda n’Isi barimo byo kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nubwo yagiriwe inama, uyu Badrama uba muri Amerika yakomeje gutsimbarara ku byo yavuze, ibintu byatumye umwuka utari mwiza urushaho gukara hagati ye n’abanyarwanda muri rusange.

Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko amagambo nk’aya ya Badrama ashobora guteza urujijo no gusubiza inyuma mu ntambwe igihugu cyateye mu bumwe n’ubwiyunge.

Hari abibaza niba Badrama azafata icyemezo cyo gusaba imbabazi cyangwa niba azakomeza gutsimbarara ku byo yavuze, doreko amaze n’iminsi atari kuvuga neza u Rwanda.

Muri Werurwe 2026 byatangajwe ko Bad Rama yaciwe mu muryango we.

Ibi byatangajwe na murumuna we, Safi Eric, wavuze ko umuryango wafashe uyu mwanzuro nyuma y’uko Bad Rama agaragaye mu bikorwa n’amagambo bisebya Igihugu cy’u Rwanda.

Eric aganira na IGIHE yashimangiye ko uyu mwanzuro wafashwe mu rwego rwo kwitandukanya n’imyitwarire ye bise iyo “ubugambanyi”.Umuryango we wavuze ko udashobora kwihanganira umuntu urwanya igihugu cyabibarutse.

Safi Eric yakoresheje umugani uvuga ko “injangwe ivuye mu rugo iba yabaye inturo,” asobanura ko Bad Rama atakibarwa nk’umunyamuryango wabo.

Safi Eric yamwise “ikigarasha” kandi avuga ko biyemeje guhangana n’ibitekerezo bye bibi.

Amagambo ya Badrama yongeye guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *