AmakuruInkuru NyamukuruPolitiki

Kuramukanya kwa Perezida Kagame na Ndayishimiye i Brazaville gukomeje kuvugisha benshi

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bo mu Rwanda n’i Burundi ndetse na Congo  bakomeje kugaruka ku mashusho ya Perezida Kagame wagaragaye aramutse mugenzi we w’i Burundi ibintu byanyuze benshi batangira gahererekanya aya mashusho ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi byabereye kuri Kintélé Stadium  iherereye i Brazzaville muri Repubulika ya Congo, aho aba bakuru b’ibihugu bari bitabiriye irahira rya Perezida Denis Sassou Nguesso uherutse kongera gutorwa muri manda ya Gatanu.

Igihe Perezida Paul Kagame yageraga muri Kintélé Stadium yagaragaye mu mashusho yanyuraga kuri Televiziyo y’Igihugu aho yageze aho ahura na Perezida Ndayishimiye w’u Burundi bararamukanya.

Uku kuramukanya si benshi baribyiteze kubera agatotsi kavutse hagati y’u Rwanda n’u Burundi kuri ubu ibi bihugu byombi birebana ay’ingwe.

Kagame na Ndayishimiye bahanye ikiganza, mu gihe hashize igihe kinini umubano w’u Rwanda n’u Burundi warazambye, ahanini bitewe n’ibirego Gitega ikunze gushinja Kigali.

Inshuro nyinshi Perezida Kagame, Ndayishimiye, na Tshisekedi bagiye bagaragara mu nama zitandukanye ariko kuramukanya kwabo gufatwa nk’ikimenyetso gikomeye cy’uko imiryango y’ibiganiro ishobora kuba ikifunguye, cyane cyane nyuma y’amasezerano ya Washington y’amahoro yo mu Kuboza 2025.

Perezida Ndayishimiye amaze imyaka ibiri yibasira u Rwanda ashinja ko rufite umugambi wo gutera igihugu cye rubinyujije mu mutwe wa RED-Tabara avuga ko rushyigikiye; gusa u Rwanda inshuro nyinshi rwakunze gutera utwatsi ibyo birego.

Umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda n’u Burundi watumye muri Mutarama 2024 abaturanyi bo mu majyepfo bafunga imipaka yose yo ku butaka ibahuza n’u Rwanda.

Umwuka wakomeje mubi ahanini bitewe n’intambara yo mu burasirazuba bwa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo ingabo z’u Burundi zirwanamo ku ruhande rwa Kinshasa ihanganye n’umutwe wa AFC/M23, zifatanyije n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR.

Muri Gashyantare uyu mwaka ubwo Perezida Paul Kagame yatangizaga inama ya 20 y’umushyikirano, yavuze ko ubusanzwe u Rwanda n’u Burundi bifatwa nk’ibihugu by’abavandimwe, gusa u Burundi bukaba bwarahisemo kubyirengagiza bugacudika na RDC.

Abantu benshi bo mu Rwanda n’I Burundi bakomeje kugaruka ku mashushi ya Perezida Kagame na Ndayishimiye baramukanya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *