AmakuruPolitiki

Hezbollah yanze gushyira hasi intwaro mu gihe Israel yari yemeye agahenge na Libani

Umuyobozi Mukuru mu buyobozi bwa Hezbollah, Wafiq Safa, yatangarije BBC ko uwo mutwe “utazigera na rimwe wemera gushyira hasi intwaro za wo”, mu gihe hari hashize amasaha make hatangiye agahenge k’iminsi 10 hagati ya Libani na Isiraheli.

Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, we yatangaje ko gushyira hasi intwaro kwa Hezbollah ari kimwe mu by’ingenzi bigomba kubahirizwa mu biganiro bizakomeza n’ubutegetsi bwa Libani.

Abajijwe ku bijyanye no gushyira hasi intwaro, Safa yagize ati: “Ibyo ntibishoboka hatarabaho agahenge nyakuri. Ntibishoboka mbere y’uko Isiraheli ikura ingabo za yo ku butaka bwa Libani, mbere y’uko imfungwa zirekurwa, mbere y’uko abahunze basubira mu bya bo ndetse na mbere y’uko igihugu cyongera kubakwa. Mbere y’ibyo byose, ntidushobora kuvuga ku ntwaro za Hezbollah”.

Iki kiganiro cyabereye mu nyubako ituwemo n’abaturage i Beirut, gitanga ishusho idasanzwe y’imikoranire iri hagati ya Hezbollah n’umufatanyabikorwa wa yo ukomeye mu karere, Irani.

Safa yavuze ko: “Hezbollah na Irani ari nk’ubugingo bubiri buri mu mubiri umwe. Nta Hezbollah ishobora kubaho idafite Irani, kandi nta Irani ishobora kubaho idafite Hezbollah,” asobanura ko umubano wa bo ushingiye ku myemerere, amategeko n’inyigisho.

Hezbollah ni umutwe wa politiki n’igisirikare ugizwe ahanini n’Abayisilamu b’Abashiya, utemera uburenganzira bwa Isiraheli bwo kubaho, kandi ufatwa nk’umutwe w’iterabwoba na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ubwongereza, Isiraheli n’ibindi bihugu byinshi.

Uyu mutwe winjiye mu ntambara iheruka ubwo warasaga rokete ku butaka bwa Isiraheli mu ntangiriro za Werurwe, uvuga ko ari ukwihorera ku rupfu rw’umuyobozi w’ikirenga wa Irani ndetse n’ibitero bya buri munsi bya Isiraheli kuri Libani kuva ku ntambara iheruka mu Gushyingo 2024. Isiraheli na yo yahise igaba ibitero bikomeye byo mu kirere ndetse itangiza igikorwa cyo kohereza ingabo ku butaka mu majyepfo ya Libani, ivuga ko izakomeza ibikorwa bya yo kugeza Hezbollah ishyize hasi intwaro.

Abajijwe niba Hezbollah ishyira imbere inyungu z’Abanyalibani cyangwa iza Irani, Safa yasubije ko: “Birumvikana ko Hezbollah ireba inyungu za Libani.”

Yongeyeho ko ubufasha bwa Irani, harimo no gushyirwaho igitutu kugira ngo habeho agahenge, byafashije Libani muri iyi ntambara iri kuba. Icyakora, Abanyalibani benshi – harimo n’abo BBC yavuganye na bo mu bihe bya vuba – bavuga ko bifuza ko Hezbollah ishyira hasi intwaro, bakayishinja gukururira igihugu mu ntambara.

Mu gihe Hezbollah yanga gushyira hasi intwaro kandi igasaba kubanza kubahirizwa ibisabwa byinshi, na ho Isiraheli igakomeza gushimangira ibisabwa bijyanye n’umutekano wa yo, birashoboka ko aka gahenge kaba ari ak’igihe gito mu ntambara ishobora kumara igihe kirekire.

Umuyobozi Mukuru mu buyobozi bwa Hezbollah, Wafiq Safa (Ifoto: BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *