AmakuruImyidagaduroShowbiz

Super Manager arishyuza MTN Rwanda miliyoni 380 Frw

Gakumba Patrick alias Super Manager yareze sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda aho ayishyuza miliyoni 380 Frw.

Mu rubanza rwabaye ku wa 15 Mata 2026 Super Manager yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge mu gukurikira ur rubanza yarezemo MTN Rwanda ndetse iyo sosiyete nayo yaritabye ndetse yari yunganiwe n’umunyamategeko.

 Super Manager yareze iriya sosiyete bitewe n’uko mu bihe u Rwanda rwakiraga irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare bakoresheje amagambo ye batabifitiye uburenganzira. 

Uyu mugabo avuga ko bakoresheje ibihangano bye k’ubuntu. Ati”bavuze ko bungutse  10,800,000,000 Frw, kandi uwo mwaka wa 2025 nibwo bungutse. Bari bavuze ko mbere y’uwo mwaka bakoreraga mu bihombo”.

Super Manager yasobanuye ko MTN Rwanda yakoreshaga abantu batazwi. Ati”Ibyamamare bakoresheje ntibarebwe nkanjye. Abandi bose bakoresha baba bafitanye amasezerano”.

Mbere y’uko bajya mu nkiko Super Manager yifuzaga ko baganira mu buryo bw’ubwumvikane ntibirirwe biyambaza inkiko ariko birangira bidakunze, uyu munsi nabwo bagombaga kuburana ariko Yavuze ko kuri uwo munsi urubanza rwasubitswe.

Super Manager yasobanuye ko hari amagambo yavuze we akaba ayafata nk’ibihangano ku buryo bayakoresheje batabiherewe uburenganzira.

 Super Manager yabwiye Urukiko ko atunzwe n’amagambo. Ati”Tripple Data, yaje bwa mbere mu Rwanda arijye wavuze iryo jambo, banavuze ko ari jyewe uhagarariye icyo gihangano cyanjye.”

“ Iriya siloga’slogan’yanjye iyo mvuga bavuga y’uko ukoresheje iriya Tripple Data aba ari ko yihuta, abandi bari bafite amasezerano y’imikoranire ariko jyewe ntabwo twagiranye amasezerano”.

Urubanza rwasubitswe rwimuriwe ku wa 06 Gicurasi 2026 i saa tatu.

Icyakora hari amakuru avuga ko MTN Rwanda yashatse abafashe amashusho ya Super Manager bakayakoresha bishyuwe agera kuri miliyoni 1 Frw , nubwo bo babwiye UkweliTimes ko batigeze bishyurwa.

Bivugwa ko hari amasezerano yakorewe imbere ya Noteri bemeza ko ayo mashusho ari ayabo, ndetse babanje kuganira na Super Manager. 

SuperManager avuga ko amagambo ye yakoreshejwe ari muri Video ye yarebwe n’abarengenga ibihumbi 14 gusa ntabwo yigeze ayandikisha muri kigo kibishinjwe .

MTN Rwanda mu rukiko ntiyigeze ihakana ko itakoresheje ayo mashusho.

Ubusanzwe mu Rwanda Itegeko rirengera ibihangano byo mu bw’ubwenge riteganya ibishobora kwitwa ibihangano kandi bikaba bisabwa kuba byarandikishijwe mu kigo cy’Igihugu cy’Iterambere ‘RDB’ iyo utandikishije igihangano cyawe nta burenganzira uba ufite, buri wese aba yemerewe kukigiraho ububasha.

Amagambo ntabwo aba mu bishyirwa mu bihangano byo mu bw’Ubwenge keretse iyo ari’Brand’ cyangwa se ‘Slogan’ nabwo bikaba byanditse mu kigo kibishinzwe. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *