AmakuruImyidagaduro

Filimi mbarankuru ku ngagi zo mu Rwanda yatangiye kugaragara kuri Netflix

Filimi mbarankuru igaruka ku buzima bw’ingagi zo mu birunga byo mu Rwanda, yakozwe na Silverback Films ku bufatanye na Appian Way Productions—sosiyete yita ku bidukikije yashinzwe n’umukinnyi wa filime Leonardo DiCaprio—hamwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) na Dian Fossey Gorilla Fund, yatangiye kugaragara ku rubuga Netflix guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mata 2026.

Iyi filimi yakozwe mu gihe kirekire yitwa A Gorilla Story: Told by David Attenborough, igaragaza mu buryo burambuye imibereho y’ingagi, imibanire ya zo mu miryango ndetse n’inkomoko ya zo, binyuze mu nkuru y’umuryango w’ingagi uzwi ku izina rya Pablo.

Uyivuga ni David Attenborough, umusaza w’imyaka 99 wongeye gusura u Rwanda mu rwego rwo gukora iyi filimi, ashingiye ku mubano amaze imyaka myinshi afitanye n’ingagi zo mu Rwanda. Uyu mubano watangiye mu 1978 ubwo yasuraga Parike y’Ibirunga, akahabona ingagi yitwaga Pablo ikiri nto.

David Attenborough azwi cyane ku isi mu gukora no kuvuga inkuru mbarankuru za BBC zivuga ku buzima n’imibereho by’inyamaswa.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Irène Murerwa ushinzwe ubukerarugendo muri RDB yavuze ko iyi filimi ari amahirwe yo kugeza ku batuye isi yose inkuru y’ingagi zo mu Rwanda, hagaragazwa ubumenyi n’imbaraga bishyirwa mu kuzibungabunga.

Mu myaka irenga 20 ishize, u Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu kurinda ingagi zo mu birunga no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye kuri zo.

Mu 1978, David Attenborough yakoreye ikiganiro Life on Earth mu Birunga by’u Rwanda. (John Spaks via BBC)
Ifoto ya zimwe mu ngagi zo mu birunga (Ifoto: Kigali Today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *