AmakuruPolitiki

White House yinjiriwe n‘umugabo washakaga gusingira Perezida Donald Trump

Inzego z’umutekano zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatabaye byihuse kuri White House nyuma y’uko umugabo agerageje kwinjira mu gace gakomeye kaho, cyane cyane aho Perezida Donald Trump yari ari.

Urwego rushinzwe kurinda Perezida rwatangaje ko uyu mugabo yagerageje gusimbuka inzitiro ziri hafi y’inyubako ya Minisiteri y’Imari ku ruhande rw’amajyaruguru ashyira uburasirazuba bwa White House.

Gusa ibi ntibyatinze, abapolisi bamugezeho baramufata atabwa muri yombi.Gusa mbere y’uko afatwa habayeho gushyamirana hagati ye n’abashinzwe umutekano, bituma umwe mu bapolisi akomereka byoroheje.

Ibi bibaye ku gicamunsi cya tariki 16 Mata 2026 bije nyuma y’indi mpuruza iherutse gutangwa ku wa 5 Mata 2026, ubwo humvikanaga amasasu hafi ya Lafayette Park, ahateganye na White House.

Icyo gihe nta wakomeretse cyangwa ngo hafatwe ukekwaho kugira uruhare mu byabaye.

Muri icyo gikorwa, habayeho kurwana bituma umupolisi umwe wa Secret Service akomereka ku buryo budakabije, naho uwo mugabo na we ajyanwa kwa muganga gusuzumwa.

Inzego zishinzwe umutekano (Secret Service) zashyize White House mu muhezo (lockdown) igihe gito mu gihe uwo muntu yafatwaga.

Hari n’undi muntu wafashwe ku wa 17 Mata 2026 nyuma yo kugonga inzitizi z’umutekano n’imodoka mu gace kegereye White House.

Umutekano wa White House ukomeje gukazwa, cyane cyane mu bihe Perezida abari muri iyi nyubako, hagamijwe gukumira ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano we dore ko uyu mukuru w’Igihugu atishimiwe na benshi muri iyi minsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *