AmakuruUbuzima

Abanditsi b’inkiko babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho kwivugana mugenzi wa bo

Amakuru akomeje gucicikana, nubwo ataremezwa n’inzego zibifite mu nshingano, aravuga ko kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu Karere ka Nyanza hafungiye abantu babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umwanditsi wakoraga mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye.

Abafunzwe ni umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gatunda mu karere ka Nyagatare hamwe na se umubyara, usanzwe ari umwanditsi mu Rukiko Rukuru urugereko rwa Nyanza. Bombi bakekwaho kugira aho bahuriye n’urupfu rw’uwo mwanditsi wasanzwe yapfiriye muri rigole, umurambo we ukaboneka mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Rwesero, mu Murenge wa Busasamana.

Aya makuru aje akurikira ubutumwa bivugwa ko umwe muri aba bakekwa yashyize ku rubuga rwa WhatsApp, agaragaza amagambo akomeye ku rupfu rwa mugenzi we bakoranaga nk’uko FLASH dukesha iyi nkuru yabitangaje. Muri ubwo butumwa, yavuze amagambo agaragaza ko atishimiye ubuzima bwa nyakwigendera ndetse anavuga ko yari amaze igihe amubangamiye mu kazi.

Yagize ati: “Mbega inkuru inshimishije, satani amwakire mube n’ubundi yari yaranzengereje nakomeze kuruhukira mu muriro w’iteka nta mazi yamvomeraga niboneye umwanya w’umwanditsi kuri TGI ni njyewe wakurikiraga kuri waiting list”.

Ibi byatumye hibazwa byinshi ku isano iri hagati y’ayo magambo n’urupfu rw’uwo mwanditsi, bamwe bakabifata nk’ibishobora gutanga icyerekezo ku iperereza, mu gihe abandi babifata nk’amagambo ashobora kuba yaravuzwe mu burakari cyangwa amarangamutima.

Kugeza ubu, inzego z’umutekano n’ubutabera ntiziratangaza ku mugaragaro iby’aya makuru cyangwa aho iperereza rigeze. Gusa haracyategerejwe ibisobanuro birambuye bizatangwa n’inzego zibifite mu nshingano kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *