Abasore baryamamye bari babyumvikanyeho: Icyo Semuhungu avuga ku byaha aregwa
Semuhungu Eric wamamariye ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda ntiyemera ibyo aregwa n’abasore babiri bamushinja kubasambanya ku gahato akavuga ko baryamanaga babishaka ndetse banabyumvikanyeho.
Ibi ni bimwe mu bikubiye muri dosiye nshya ya Eric Semuhungu yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha ku wa 14 Mata 2026.
Umusore wa mbere wareze Eric Semuhungu afite imyaka 22 y’amavuko mu gihe undi afite 20.Aba basore bombi bamushinja ko mu bihe bitandukanye bagiye baryamana abanje kubasindisha.
Umusore wa mbere ufite imyaka 20 y’amavuko ahamya ko yatangiye gukora imibonano mpuzabitsina na Semuhungu mu Ugushyingo 2025 mu gihe undi umushinja we avuga ko baryamanye inshuro zitari munsi ya 15, ubwa nyuma agahamya ko byabaye hagati ya Mutarama na Gashyantare 2026.
Mu ibazwa rye, Semuhungu yahakanye ibyo gusindisha abo baryamanaga yemeza ko banywaga inzoga ku bushake ndetse n’ibyo bakoraga babikoraga babishaka kandi babyumvikanyeho.Ku rundi ruhande, Semuhungu ahamya ko ibyo gusambana na bo yabibakoreraga nkuko nabo babimukoreraga bityo ko nta gahato kabaga karimo.
Ku rundi ruhande Semuhungu ahakana ibyo gusangiza abantu amashusho y’urukozasoni, kuko atazi urubuga ‘The Perfect Boys’ rugaragaramo amashusho 21 y’urukozasoni ndetse atazi uwarumugizeho ‘Admin’ yongeraho ko nta mafoto cyangwa amashusho y’urukozasoni yigeze asangiza abaruhuriyeho.
Umwe mu bareze Semuhungu, yagaragaje ko uyu yakundaga kumutera ubwoba amubwira ko nadasubira kumureba ngo bongere basambane azabibwira umubyeyi we.
Raporo y’abahanga yavuye muri RFI igaragaza ko ku wa 25 Werurwe 2026, umwe mu bareze Semuhungu yamwoherereje ubutumwa agira ati “Kubwira mama urandegera iki? nagukoze iki? Umva Eric izo ’black mailing’ zawe ndazirambiwe, byabaye kabiri ntibyakongera niba wumva wandega kuri mama ngo nongere ngaruke genda nta ribi nzabyakira uko bije.”
Semuhungu we yabwiye Ubushinjacyaha ko ibyo atari ko byagenze ahubwo ko rimwe na rimwe uwamureze yamaraga Igihe kinini iwe adataha, bityo umubyeyi we akamuhamagara amubaza aho umwana we ari.
Semuhungu ngo yabwiraga uyu musore ko nadataha abwira nyina ibyo arimo, bityo akaba yumva nta cyaha kirimo.
Eric Semuhungu akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo igihanishwa kuva ku myaka 10 kugeza kuri 15.
Ku wa 14 Mata 2026 nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha’RIB’ rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye iregwamo Eric Semuhungu watawe muri yombi ku wa 9 Mata 2026.
Eric Semuhungu akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 134 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Uhamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka 10 kugeza kugeza kuri 15, n’ihazabu ya miliyoni 1 ariko atarenze miliyoni 2 Frw.
Icyaha cyo gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa se urusobe rwa mudasobwa, giteganywa n’ingingo ya 34 y’itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.
Iki cyaha gifite igahano cy’igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 1 kugeza kuri miliyoni 3 Frw.
Icyaha cya gatatu ni icyo gukangisha gusebanya giteganywa n’ingingo ya 129 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Uhamijwe n’urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 100 Frw ariko atarenze ibihumbi 300 Frw.

