Umugabo n’umugore b’Abongereza bari bamaze igihe gito bashyingiranywe bapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu yabereye ku kirwa cya Sifnos mu Bugereki, aho bari bagiye kwizihiriza ukwezi kwa buki.
Polisi yo mu Bugereki yatangaje ko Alexander Cromie w’imyaka 31 na Marie Ebert w’imyaka 30 bapfanye n’umupilote wabo w’Umugereki, Giorgos Raikos, ubwo kajugujugu yigenga barimo yagwaga ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 17 Kanama 2026.
Iyi kajugujugu yari yahagurutse mu gace ka Markopoulo kari hafi y’Athens, yerekeza ku kirwa cya Sifnos gikundwa na ba mukerarugendo. Yaguye mu gace ka Tholos, metero nke uvuye aho yagombaga kugwa, mbere gato ya saa 18:15 ku isaha yo mu Bugereki.
Abaturage babonye iyo mpanuka bavuze ko kajugujugu yumvikanishaga urusaku rudasanzwe mu gihe yari yitegura kugwa. Amashusho yafashwe na camera z’umutekano agaragaza indege izenguruka mu kirere isa n’iyatakaje icyerekezo, mbere yo kugwa igahita ifatwa n’inkongi y’umuriro.
Abashinzwe ubutabazi n’abazimya umuriro bahise bagera ahabereye impanuka, bazimya inkongi yari yafashe ibisigazwa bya kajugujugu. Imirambo ibiri yabonetse mu bisigazwa byayo, mu gihe uwa gatatu wabonetse ahitaruye gato.
Umuyobozi wungirije wa Sifnos, Manolis Foundoulakis, wageze ahabereye impanuka nyuma y’igihe gito, yavuze ko kajugujugu yari yangiritse bikomeye ku buryo hari hasigaye ibisigazwa bike cyane.
Urwego rw’u Bugereki rushinzwe iperereza ku mpanuka zo mu kirere rwatangiye gushaka icyateye iyi mpanuka. Abagenzacyaha boherejwe aho yabereye kugira ngo bakusanye ibimenyetso, basuzume ibisigazwa bya kajugujugu kandi baganire n’ababonye uko byagenze.
Nubwo urusaku rudasanzwe rwumviswe mbere y’uko indege igwa rwatumye hakekwa ikibazo cya tekiniki, inzego zibishinzwe ntizaremeza icyateye impanuka. Ibi bisobanuye ko ikibazo cya moteri, imiterere y’ikirere n’ibindi bishoboka byose bizasuzumwa mu iperereza.
Cromie yari Visi Perezida mu kigo Blackstone gikora ibijyanye no gucunga umutungo. Icyo kigo cyatangaje ko cyababajwe cyane n’urupfu rwe n’urw’umugore we, kivuga ko yari umuntu wakundwaga n’abo bakoranaga bose.
Ebert we yari inzobere mu kigo ngishwanama cya Bain & Company. Na cyo cyatangaje ko cyatunguwe kandi kibabajwe n’iyo mpanuka, cyihanganisha imiryango y’abapfuye.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubwongereza yatangaje ko iri gufasha imiryango ya Cromie na Ebert ndetse ikaba ikomeje kuvugana n’ubuyobozi bw’Ubugereki.

Ibitekerezo