Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, izava mu Misiri ikoze imyitozo gusa nyuma y’uko ibuze umukino wa gicuti ikina.
Ibi bivuze ko iyi kipe izajya gukina imikino yo mu itsinda K ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika nta wundi mukino wa gicuti yakinnye.
Kuri ubu amavubi ari kubarizwa i Cairo kuva ku wa Gatanu, nyuma y’uko bidakunze ko akorera umwiherero i Marrakech muri Maroc “kubera impamvu z’umutekano” gusa hanavuzwemo iyi mikino yakomwe mu nkokora n’uko iki gihugu cyakajije ingamba zo kwirinda Ebola.
Nyuma yo kuva muri Maroc aho yari gukinira n’Ibirwa bya Comores na Tanzania mu mikino ibiri mpuzamahanga ya gicuti, FERWAFA yatangiye gushaka uburyo Amavubi yakinira na Taifa Stars mu Misiri.
Usibye kuba ibya Tanzania bitarakunze, Amavubi yabuze n’indi kipe izakina nayo none izava mu Misiri ikoze imyitozo gusa.
Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” ikomeza imyitozo nk’uko yari irimo kuyikora, abakinnyi bagakomeza kumenyerana, hanyuma bazagaruke mu Rwanda ku wa Kane tariki ya 11 Kamena 2026 Saa Tatu za mu gitondo.
Iyi mikino FERWAFA yayiteguye mu rwego rwo kugira ngo umutoza Stephen Costantine akomeze ategure ikipe ye neza bizagere igihe cyo gutangira gukina imikino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika cya 2027 amaze kumenyerana n’abakinnyi.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” iri mu itsinda rimwe na Liberia, Mali ndetse na Cape Verde.
Ibi bihugu byose, byo byakinnye imikino ya gicuti mu cyumweru gishize ndetse Cap-Vert izakina Igikombe cy’Isi cya 2026.
Biteganyijwe ko Amavubi akomeza imyitozo i Cairo mu gihe azagera i Kigali ku wa Kane mu gitondo.

Ibitekerezo