Amerika igiye gufunga ingendo zijya ku byambu bya Irani, mu gihe Trump atitaye ku biganiro
Igisirikare cy’Amerika cyatangaje ko gitangiye gufata ingamba zo gukumira ibikorwa byo ku byambu bya Irani guhera kuri uyu wa Mbere, ariko kikizeza ko kitazabangamira amato anyura mu muhora wa Hormuz ajya cyangwa ava mu bindi bihugu.
Amakuru mashya aravuga ko iyi gahunda yo guhagarika ingendo z’amato ajya n’ava ku byambu bya Irani itangira saa kumi z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.
Perezida w’Amerika, Donald Trump, yavuze ko yafashe iki cyemezo ashinja Irani kutubahiriza inshingano za yo zo gufungura neza umuhora wa Hormuz. Yanaburiye ko igisirikare cyirwanira mu mazi cy’Amerika kizihimura bikomeye ku muntu wese uzagerageza kugitera, ndetse kikazabuza ubwato ubwo ari bwo bwose buzagaragara ko bwishyuye Irani amafaranga yo kunyura muri uwo muhora.
Hagati aho, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga byazamutse cyane, bigera hejuru y’amadolari 100 ku kagunguru, bitewe n’iyiyongera ry’umwuka mubi hagati y’impande zombi. Ibi byakurikiye ibiganiro by’amahoro byabereye muri Pakistan mu mpera z’icyumweru gishize, byarangiye nta mwanzuro ufatika ugezweho.
Trump yavuze ko ibyo biganiro byapfubye kubera ko Irani itigeze yemera kureka gahunda ya yo yo guteza imbere intwaro za kirimbuzi.
Ku ruhande rwa Irani, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Abbas Araghchi, yavuze ko igihugu cye cyitabiriye ibyo biganiro gifite ubushake bwo kugera ku mwanzuro mwiza. Gusa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Irani, Mohammad Bagher Ghalibaf, we yashimangiye ko Irani itazigera yemera guhatirwa cyangwa gutinya iterabwoba.
Nanone, igisirikare cya Irani cyatangaje ko amato ya gisirikare yegera umuhora wa Hormuz azafatwa nk’aho arimo kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano, bityo agafatwa nk’abanzi.


