AmakuruPolitiki

Trump yibasiye Papa Leo amunenga ku bijyanye na Iran

Perezida Donald Trump yanenze bikomeye Papa Leo XIV abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko uyu Papa wa mbere w’Umunyamerika yamaganye amagambo akakaye Trump yavuze ku kibazo cya Iran.

Mu butumwa burebure yashyize kuri Truth Social, Trump yavuze ko Papa adafite ubumenyi buhagije ku bijyanye na politiki mpuzamahanga. Yagize ati: “Ndashaka umuyobozi wa Kiliziya utashyigikira igitekerezo cy’uko Iran ishobora gutunga intwaro za kirimbuzi”.

Yakomeje anenga Papa Leo, avuga ko adafite umurongo uhamye ku bijyanye no guhana ibyaha no gukumira ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi.

Mu cyumweru cyabanje, Papa Leo yari yamaganye amagambo ya Trump yavugaga ko isi ishobora guhura n’akaga gakomeye mu ijoro rimwe, mu gihe Iran yaba itemeye kugirana amasezerano yo guhagarika intambara. Papa yavuze ko ayo magambo adakwiriye, ashimangira ko ikibazo kitareba amategeko mpuzamahanga gusa, ahubwo kinareba indangagaciro n’imyitwarire ikwiye kuranga abayobozi.

Papa Leo yakomeje kugaragaza ko atemeranya na politiki za Trump ku bibazo bitandukanye, birimo icy’abimukira ndetse n’imyitwarire ye ku kibazo cya Iran.

Ifoto ya Papa Leo XIV yegeranyijwe n’iya Trump

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *