Clapton Kibonge yatangaje ko we na Killaman bahisemo kunga ubumwe nyuma yo gukorana inama bakanzura ko batagomba gupfa ubusa.
Agatotsi kavutse hagati y’aba bagabo bombi kagaragaye ubwo Killaman yavugaga ko yababajwe n’ibyo Clapton yamuvuzeho.
Clapton Kibonge ubwo yari mu kiganiro yagiranye na ‘MIE Empire’ yavuze ko atazigera yita Killaman izina ‘Daddy’ nk’uko benshi basigaye bamwita.
Ibi bintu ntibyakiriwe neza na Killaman, abifata nabi atekereza ko Clapton yamushotoye akeka ko byatewe n’ishya +yaramugiriye.
Nyuma y’ibyo byose Killaman mu kiganiro yagiranye na ‘Inyarwanda Tv’, yavuze ko yubaha Clapton Kibonge nka mukuru we ariko ko ibyo yavuze byamubabaje cyane ndetse ko agomba kumusaba imbabazi cyangwa bagatangira kurebana ay’ingwe.
Kuri ubu aba bombi biyemeje guhosha umwuka mubi wari watangiye gututumba hagati yabo.
Clapton na Killaman babinyujije kuri Instagram banditse bagira bati “Nyuma y’inama y’abagabo, icyemezo cyafashwe. Twiyemeje kudapfa ubusa. Ibisigaye ni ibikorwa.”
Mugisha Emmanuel, wamenyekanye cyane nka Clapton Kibonge (cyangwa Kibonke), ni umwe mu banyarwenya, abakinnyi ba filime, n’abashoramari b’abanyarwanda bafite izina rikomeye mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.
Yavutse ku wa 13 Ukwakira 1988, avukira mu gihugu cya Uganda.
Umuryango we wagarutse mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bahita batura mu Ntara y’Iburasirazuba (i Nyagatare na Gatsibo). Ni we mfura mu bana batandatu b’iwabo.
Yatangiye kumenyekana cyane mu myaka ya 2014-2015 binyuze mu mafoto n’amashusho magufi asekeje yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga.
Yakinnye mu mafilime y’urwenya akunzwe cyane mu Rwanda nka Seburikoko, n’izindi.Kibonge ni we washinze sosiyete yitwa Daymakers Edutainment yazamuye abanyarwenya batandukanye.
Binyuze muri iyi nzu, yagize uruhare rukomeye mu guhanga amafilime ye bwite akunzwe cyane nka Umuturanyi najbMugisha na Rusine.
Muri Kamena 2025, yamuritse filime ye ya mbere ndende irangira yise “Deceiver”.
Niyonshuti Yannick, uzwi cyane nka Killaman, ni umwanditsi, umutunganyiriza, n’umukinnyi ukomeye wa filime z’urwenya n’iz’urukundo muri Sinema Nyarwanda. Binyuze ku muyoboro we wa YouTube witwa KILLAMAN EMPIRE uri mu zikunzwe cyane mu Rwanda, aho ashyiraho filime z’uruhererekane.
Muri Gashyantare na Werurwe 2024, Killaman yakoze ubukwe bw’amateka asaba akanakwa Umuhoza Shemsa, umugore bari bamaze imyaka umunani babana ndetse bafitanye n’abana babiri b’abahungu.

Ibitekerezo