Djihad na bagenzi be batsinzwe ubujurire mu rubanza rw’amashusho ya Yampano
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ubujurire bwari bwatanzwe na Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe François Xavier, Kwizera Papy Nestor uzwi nka Papy Nesta na Kalisa John alias Kjohn, rutegeka ko ibihano bari barakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge bigumaho.
Aba bose bari barakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw nyuma yo guhamwa n’ibyaha bifitanye isano no gusakaza amashusho y’urukozasoni ya Yampano.
Umwanzuro w’ubujurire wasomwe ku wa 19 Gicurasi 2026.
Mu iburanisha, Djihad yavuze ko yahamijwe icyaha atakoze, ashimangira ko nta mashusho yasakaje.
Papy Nesta yemeye ko yoherereje Kalisa John amashusho ya Yampano ndetse asaba imbabazi no kugabanyirizwa igihano.
Kjohn we yavuze ko nta bimenyetso bifatika byamushinjaga, mu gihe Ishimwe François Xavier yavuze ko ayo mashusho yayabonye nk’abandi bose kandi nta ruhare yagize mu kuyasakaza.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bamwe mu batangabuhamya bashinje Djihad kugira uruhare mu gukwirakwiza ayo mashusho, cyane cyane binyuze mu magambo yakoresheje mu kiganiro yavugagamo ko “imipuri y’i Nyarugenge ijagaraye,” ibintu urukiko rwafashe nk’ikorwa ryo gushishikariza abandi kureba no gukwirakwiza ayo mashusho.
Urukiko rwagarutse kuri raporo ya Cyber Crime yagaragaje ko nta mashusho Djihad yasakaje kuri telefoni ye, ariko ruvuga ko ibikorwa bye byamugize icyitso muri icyo cyaha.
Ku ruhande rwa Ishimwe François Xavier, urukiko rwavuze ko muri telefoni ye hasanzwemo amashusho menshi y’urukozasoni ndetse ko yayagurishaga.
Nyuma yo gusuzuma ingingo zose zatanzwe mu bujurire, urukiko rwanzuye ko nta shingiro ryabwo ryabonetse, ruhita rwemeza ko ibihano byose byatanzwe mbere bigumaho.
Kalisa John, waburanaga ari hanze, yategetswe kandi gutanga amagarama y’ibihumbi 20 Frw.
Kalisa John waburanye ari hanze , itegeko riteganya ko yandikira Perezida w’Urukiko Rukuru atakambira igihano yahawe n’Urukiko Rwisumbuye. Icyakora uko gutakamba ntigukuraho gukora igifungo yahawe.

