Umwana yanze kwambara umukandara, indege isubika urugendo

Indege ya kompanyi Porter Airlines yo muri Canada yahagaritse urugendo rwerekezaga i Toronto, nyuma y’uko umwana wari uyirimo yanze kwicara no kwambara umukandara w’umutekano.

Iyi ndege yari yamaze kuva aho abagenzi binjirira ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Victoria, mu Ntara ya British Columbia, igana ku muhanda wo guhagurukiraho ubwo icyo kibazo cyavukaga.

Porter Airlines yatangaje ko umubyeyi wari kumwe n’uwo mwana ndetse n’abakozi bo mu ndege bagerageje kenshi kumwicaza no kumwambika umukandara, ariko bikanga. Uwo mwana yakomeje guhagarara ku ntebe, ibintu byashoboraga gushyira umutekano we n’uw’abandi bagenzi mu kaga mu gihe indege yari kuba ihagurutse.

Kubera ko amabwiriza y’umutekano asaba ko buri mugenzi aba yicaye kandi yambaye umukandara igihe indege ihaguruka, abari bayitwaye bafashe icyemezo cyo gusubira aho abagenzi binjirira. Umwana n’umubyeyi we bakurwamo, hamwe n’imizigo ya bo.

Ibyo byatumye n’abandi bagenzi bose basohoka mu ndege kugira ngo gahunda y’urugendo yongere kwandikwa ndetse hanuzuzwe izindi nyandiko zari zikenewe mbere yo kongera guhaguruka.

Icyakora, ibyo bikorwa byafashe igihe kirekire ku buryo indege itashoboye guhaguruka mbere ya saa sita n’igice z’ijoro, igihe umuhanda wa yo wo guhagurukiraho wari uteganyijwe gufungwa. Urugendo rwahise ruhagarikwa, bituma abagenzi bari berekeje i Toronto barara muri British Columbia.

Ntihatangajwe imyaka y’uwo mwana cyangwa umubare w’abagenzi bari muri iyo ndege ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 132.

Porter Airlines yasabye imbabazi abagenzi bose bahuye n’ingaruka z’iryo hagarikwa ry’urugendo ryabaye ku wa Kane. Yavuze ko bashakiwe indi ndege yabajyanye ku munsi wakurikiyeho.

Bamwe mu bagenzi baganiriye na televiziyo yo muri Canada, CBC, bavuze ko ibyabaye byabateye uburakari no kwiheba.

Aryeh Kozuch, umwe mu bari muri iyo ndege, yavuze ko uwo mwana atari agamije guteza akaduruvayo, ahubwo ko yari afite ubwoba bwinshi.

Yagize ati: “Yakomezaga kwihisha munsi y’intebe. Iyo bageragezaga kumwambika umukandara ku gahato, yahitaga awucika akanyura munsi ya wo.”

Undi mugenzi witwa Hillary Hertzberg yavuze ko gukura uwo mubyeyi n’umwana mu ndege byatwaye igihe kinini. Yanenze kandi uburyo kompanyi y’indege yamenyesheje abagenzi amakuru nyuma yo guhagarika urugendo.

Bamwe mu bagenzi bahise batangira gushakisha aho barara mu mahoteri yari hafi y’ikibuga cy’indege. Ubu barasaba Porter Airlines kubishyura amafaranga batakaje kubera icumbi n’ibindi bikorwa byahungabanyijwe n’ihagarikwa ry’urugendo.

Indege ya Porter Airlines yahagaritse urugendo kubera umwana wanze kwambara umukamdara. Ifoto: SKY News

Ibitekerezo