Ibya Kimenyi na Nana wari wasimbuye Miss Muyango byahinduye isura
Nyuma y’iminsi ibiri Kimenyi Yves atangaje ko ari mu rukundo rwa nyarwo na Nana, uyu mugore witwa Natacha byavugwaga ko babyaranye impanga yahakanye ibyo kuba mu rukundo na Kimenyi Yves ndetse no kumubyarira impanga.
Nyuma y’iminsi itageze kuri ibiri Kimenyi Yves avuze ko ari mu rukundo rwa nyarwo na Nana, uyu mugore witwa Natacha yakoze ikiganiro live kuri TikTok yisama yasandaye.
Mu kiganiro amaze gukorera kuri TikTok (Live), uyu mugore Natasha yashimangiye ko adakundana na Kimenyi Yves nk’uko abantu babivuga Yavuze ko kandi batigeze babyarana.
Natasha yavuze ko uretse n’izo mpanga, asanzwe afite n’abandi bana nubwo abantu batabizi.
Yagize ati “Nta mwana mfitanye na Kimenyi, nta bana mfitanye na Kimenyi Yves, habe.”Sinkundana nawe, singiye kubana na we. Si umugabo wange. Nge mfite urugo rwange, meze neza ndashima Imana.”
Yakomeje yiyama abantu bakomeza kumuhuza no gutandukana kwa Kimenyi na Muyango, avuga ko ntaho ahuriye no gutandukana kwabo.
Yagaragaje ko kuba Kimenyi Yves yaravuze ko Natasha ari ‘Umukunzi wa nyawe’, bitavuze ko bakundana ahubwo ni uko ari inshuti, avuga ko icyabayeho ari uko abantu basesenguye ibyo Kimenyi yavuze, bakabifata mu buryo bashaka.

