Gatanya ya Kimenyi na Muyango nta mpaka z’imitungo zirimo

Uwase Muyango Claudine wabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019 n’uwahoze ari umunyezamu w’Amavubi, Kimenyi Yves, bemeranyije gusesa isezerano ry’ishyingiranwa rya bo mu bwumvikane.

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko impande zombi zamaze gutegura amasezerano y’ubutane, asinywa imbere y’abanyamategeko bazihagarariye ndetse na noteri.

Muri ayo masezerano, Muyango na Kimenyi bagaragaje ko nta mutungo bashakanye bafite wo kugabana. Banemeje ko nta myenda bafatanyije, bityo gutandukana kwa bo bikaba kutazakurikirwa n’impaka zijyanye n’imitungo cyangwa amadeni.

Iki cyemezo kije nyuma y’uko ku wa 14 Kanama 2026 bombi bitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, mu rubanza rujyanye no gusesa isezerano ry’ishyingiranwa. Ibyo baburanye ntibyatangajwe kuko urubanza rwabereye mu muhezo, nk’uko bikunze kugenda mu manza zirebana n’imibereho bwite y’umuryango.

Nubwo bemeranyije gutandukana, ubutane bwa bo bugomba kunyura mu nzira zose ziteganywa n’amategeko kugira ngo isezerano ry’ishyingiranwa riseswe burundu.

Muyango na Kimenyi bakoze ubukwe ku wa 6 Mutarama 2024, nyuma y’uko bari bamaze imyaka igera kuri itanu mu rukundo. Umubano wa bo watangiye kumenyekana mu 2019, ukurikirwa cyane kubera ko bombi bari basanzwe bazwi mu myidagaduro no muri siporo.

Mu Gashyantare 2021, Kimenyi yambitse Muyango impeta amusaba kuzamubera umugore. Muri uwo mwaka ni na bwo bibarutse umwana wabo w’imfura.

Muyango Claudine yamenyekanye cyane ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2019, akegukana ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto. Nyuma ya ho yakoze imirimo itandukanye irimo itangazamakuru no kuyobora ibirori.

Kimenyi Yves we yakinnye nk’umunyezamu mu makipe arimo Isonga FC, APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports na AS Kigali, ndetse ahamagarwa no mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi. Muri Gashyantare 2026 yatangaje ko asezeye ku mupira w’amaguru, nyuma y’imvune ikomeye yari yagiriye mu mukino wa AS Kigali na Musanze FC mu Kwakira 2023.

Muyango na Kimenyi nta mutungo bazagabana. (Ifoto yo mu bubiko)

Ibitekerezo