Urukundo rwa Agiraneza Pacifique (uzwi nka AG Promoter) n’umukinnyi wa filime Mukobwajana Asifiwe (uzwi nka Micky) rwongeye kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kumwambika impeta ya kabiri y’urukundo.
Agiraneza Pacifique (uzwi nka AG Promoter) yakoze ibi mu rwego rwo kwizihiza imyaka itatu ishize bakundana.Uyu mugabo wa Micky agaragaza ko ashimira cyane umugore we ku kuba amukomeza aho yacitse intege no kuba amwereka urukundo nyarwo.
Ni mu butumwa AG Promoter yanyujije ku rubuga rwa Instagram, mu ijoro ryo ku wa 11 Kamena 2026 yongeye kugaragaza urwo amukunda binyuze mu magambo yuje amarangamutima ndetse agaragaza ko bari kwizihiza imyaka itatu ishize bakundana.
Ati “Mukundwa wanjye, uyu munsi ni umunsi wihariye cyane kuri twe. Hashize imyaka itatu urukundo rwacu rutangiye, kandi buri munsi umpaye impamvu nshya yo kugukunda kurushaho. Urakoze kuba inshuti yanjye magara, umufasha wanjye, n’umunezero w’umutima wanjye.”
Yakomeje agira ati “Mu bihe byiza no mu bikomeye, wabaye umuntu unkomereza imbaraga kandi unyereka urukundo nyarwo. Ndasaba Imana ko yakomeza kutuyobora no guha umugisha urugo rwacu. Ndagukunda uyu munsi, ejo, n’iteka ryose. Isabukuru nziza y’imyaka 3 y’urukundo rwacu, mukundwa wanjye.”
Urukundo rwaba bombi ni rumwe mu zanditswe cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda, rwatangiye mu buryo bw’ibanga mu mwaka wa 2024 bitana ababyara gusa rwasoreje mu birori by’amateka aho bakoze ubukwe tariki ya 31 Mutarama 2026 ku Gisozi.
Micky yinjiye mu rukundo na AG Promoter nyuma yo gutandukana n’umukinnyi wa filime mugunze we, Captain Regis.
Ibi byatumye benshi ku mbuga nkoranyambaga batungurwa ndetse bamwe batekereza ko ari “Prank” cyangwa amayeri yo gushaka uburyo filime zabo zikundwa.
Micky yahishuye ko batangira gukundana bitari byoroshye kuko na Captain Regis bari bamaze gutandukana bitamworoheye kubona Micky afite undi musore, bituma bica mu itangazamakuru mu buryo bw’induru dore ko nabo ubwabo bakomeje gutera amagambo mu buryo bukomeye.
Tariki ya 9 Ugushyingo 2025, AG Promoter yateye ivi ku musozi wa Rebero, yambika Micky impeta y’urukundo (Engagement Ring) amusaba ko bazabana, undi na we abyemera uko amarira amuzenga mu maso.
Ni ibintu byatunguye benshi kuko aba bombi batamezaga ko bakundana aho bakivugira ko ari ababyara gusa byagaragaye ko yari amayeri yo guhisha urukundo rwabo.


Ibitekerezo