NBA yasobanuye icyatumye APR ikurwa muri BAL

Text size

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (NBA) ryatangaje ko ikipe ya APR Basketball Club (APR BBC) yakuwe mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) rya 2026, kubera ibihano Amerika yafatiye Igisirikare cy’u Rwanda muri Werurwe uyu mwaka.

Ni ubwa mbere NBA isobanuye ku mugaragaro impamvu APR BBC, ikipe iterwa inkunga n’Igisirikare cy’u Rwanda, itemerewe kwitabira iri rushanwa rihuza amakipe akomeye ya basketball muri Afurika.

Mbere yaho, NBA yari yaratangaje ko APR itazitabira BAL 2026, ariko ntiyari yarigeze igaragaza impamvu y’icyo cyemezo.

Mu kwezi kwa Werurwe 2026, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryatangaje ko APR ari yo yafashe icyemezo cyo kutitabira iryo rushanwa.

Ibisobanuro bishya bya NBA bije nyuma y’uko abasenateri babiri bo muri Amerika bayandikiye bayisaba kongera gusuzuma imikoranire yayo n’u Rwanda, hashingiwe ku bihano Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zarufatiye.

Abo basenateri ni Jeffrey Merkley wo mu Ishyaka ry’Abademokarate na Marsha Blackburn wo mu Ishyaka ry’Abarepubulikani rya Perezida Trump, bandikiye NBA ku wa 23 Ukwakira 2026, bayisaba gutanga ibisobanuro mu nyandiko bitarenze ku wa 2 Ugushyingo 2026.

Muri urwo rwandiko, bagaragaje impungenge z’uko NBA ishobora kugira uruhare mu bikorwa byo kunoza isura y’u Rwanda binyuze muri siporo, mu gihe barushinja kutubahiriza uburenganzira bwa muntu gusa ibi ni ibinyoma bya politiki.

Banabajije NBA aho igarukira mu kwemera amafaranga atangwa na za guverinoma zishinjwa guhonyora uburenganzira bwa muntu, ndetse n’uburyo ikomeza gukorana n’u Rwanda kandi ivuga ko ishyigikira ubutabera.

APR BBC yegukanye shampiyona ya 2023. Ifoto: Isimbi

Nk’uko urubuga rw’amakuru ya siporo ESPN rwabitangaje, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa NBA, Mark Tatum, yasubije abo basenateri abasobanurira ko APR yakuwe muri BAL nyuma y’ibihano Amerika yafatiye Igisirikare cy’u Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka turi gusoza.

Yasobanuye ko APR izakomeza kutemererwa kwitabira iri rushanwa mu gihe ibyo bihano bizaba bigikurikizwa.

Muri Werurwe 2026, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zafatiye ibihano Igisirikare cy’u Rwanda, igishinja kugira uruhare mu gukomeza intambara ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Amerika kandi yafatiye ibihano Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, iyishinja gushyigikira umutwe wa M23 wigaruriye ibice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa RDC. U Rwanda rukomeje guhakana ibirego byo gushyigikira uwo mutwe ruvuga ko icyo rwakoze ari ugushyiraho ingamba z’ubwirinzi.

APR Basketball Club ni imwe mu makipe akomeye mu Rwanda, akaba yaraserukiye igihugu muri BAL mu 2024 no mu 2025, ubwo yegukanaga umwanya wa gatatu.

Mu irushanwa rya 2026, ikipe ya APR yasimbuwe na RSSB Tigers.

Nubwo APR yakuwe muri BAL, u Rwanda rusanzwe ari umwe mu bafatanyabikorwa b’iri rushanwa, ndetse rukaba rwaragiye rwakira imikino ya nyuma ibera muri BK Arena i Kigali, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10.

Kuva BAL yatangira mu 2021, u Rwanda rwakiriye imikino ya nyuma n’iya kamarampaka y’iri rushanwa mu myaka yose uretse umwe.

Amakuru avuga ko NBA yakira miliyoni z’amadolari buri mwaka binyuze mu masezerano y’ubufatanye n’u Rwanda, ajyanye no kwamamaza no kwakira ibikorwa by’iri rushanwa.

BAL ni irushanwa ry’umukino wa basketball rihuza amakipe 12 yo mu bihugu bitandukanye by’Afurika, ryashyizweho ku bufatanye bwa NBA n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wa Basketball (FIBA).

Hagati aho, RDC imaze igihe inenga amasezerano y’ubufatanye mu bya siporo u Rwanda rugirana n’ibigo n’amakipe mpuzamahanga, birimo NBA, amakipe y’umupira w’amaguru yo ku mugabane w’u Burayi ndetse n’abategura amasiganwa ya Formula 1.

Ubutegetsi bwa RDC buvuga ko ayo masezerano afasha u Rwanda kunoza isura yarwo ku rwego mpuzamahanga, mu gihe intambara ikomeje mu Burasirazuba bw’icyo gihugu. Kugeza ubu nta cyo leta y’u Rwanda iratangaza kuri iki cyemezo cya NBA.

Mur BAL umwaka ushize, ikipe ya APR BBC yashoje iri ku mwanya wa 3. Ifoto ya ANADOLU binyuze kuri Getty Images

Ibitekerezo