Icyo Nduhungirehe yavuze kuri Mushikiwabo

Kwamamaza umwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) byinjiye mu cyiciro gikomeye, nyuma y’uko abakandida bane bahataniye uwo mwanya babajijwe n’Abaminisitiri bo mu bihugu bigize uwo muryango mu nama idasanzwe yabereye i Paris mu Bufaransa.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko icyo cyiciro cyabaye “igihe cy’ukuri” mu rugendo rwo gushaka Umunyamabanga Mukuru mushya wa OIF, aho buri mukandida yahawe iminota 20 yo kugaragaza amateka ye, ibyo amaze kugeraho n’icyerekezo afite ku muryango, mbere yo kumara indi minota 35 asubiza ibibazo by’abaminisitiri.

Nduhungirehe yavuze ko ubu buryo bwo kubaza abakandida ku mugaragaro ari ubwa mbere bubaye mu mateka ya OIF, bukaba bwarashobotse nyuma y’ivugurura ry’imiyoborere ryashyizweho n’Umunyamabanga Mukuru uriho ubu, Louise Mushikiwabo.

Abahagarariye ibihugu 49 bigize OIF bitabiriye iyo nama, harimo Abaminisitiri 23, ndetse n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bine byatanze abakandida, ari byo u Rwanda, Mauritaniya, Romania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nk’uko Nduhungirehe yabitangaje, nyuma yo kumva abakandida bose, hagaragaye ibintu bibiri by’ingenzi.
Icya mbere ni uko abakandida bose bagaragaje gahunda za bo mu mwuka w’ubwubahane n’ubufatanye, nta guhangana cyangwa guterana amagambo hagati y’ibihugu cyangwa abakandida.

Yavuze ko nyuma y’ibiganiro banahuriye mu birori byakiriwe na Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ba OIF, bakaganira mu bwubahane.

Icya kabiri, Nduhungirehe yavuze ko habonetse itandukaniro rikomeye hagati y’ubunararibonye, ubushobozi n’ubumenyi bwa Louise Mushikiwabo ku bikorwa n’imikorere ya OIF, ugereranyije n’abandi bakandida batatu. Gusa yashimangiye ko ibyo bidakuraho ko bose bagaragaje ubushake n’icyifuzo cyo guteza imbere Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa.

Louise Mushikiwabo amaze imyaka umunani ayobora OIF, kuko yatowe bwa mbere mu 2018, nyuma aza kongera kugirirwa icyizere mu 2022. Muri manda ze, OIF yashyize imbaraga mu guteza imbere ururimi rw’Igifaransa, uburezi, ikoranabuhanga, amahoro n’umutekano, guteza imbere urubyiruko n’abagore, ndetse no kuvugurura imiyoborere y’uyu muryango.

OIF ihuza ibihugu n’uturere 93 bifite ubunyamuryango cyangwa ubunyamuryango bw’indorerezi, ikaba ifite intego yo guteza imbere ururimi rw’Igifaransa, ubufatanye mu burezi, umuco, ubukungu, uburenganzira bwa muntu, demokarasi n’amahoro.

Icyiciro gikurikiraho muri iri rushanwa kizabera mu Nama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize OIF, iteganyijwe kubera i Phnom Penh muri Kamboje ku wa 15 no ku wa 16 Ugushyingo 2026. Muri iyo nama ni ho Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bazafata umwanzuro wa nyuma, bashingiye ku byifuzo by’Abaminisitiri, bakemeza uzayobora OIF muri manda itaha.

Ifoto ya Louise Mushikiwabo yegeranyijwe n’iya Nduhungirehe (Kigali,24)

Ibitekerezo