Gutumizwa bwangu, nta ho bihuriye no guhura na Mushikiwabo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi yavuze ko ibivugwa ku itumwaho ry’uwari uhagarariye igihugu cya bo mu Bufaransa atari byo, ashimangira ko ari igikorwa gisanzwe kidafitanye isano n’ibindi byavuzwe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyahuje abagize Guverinoma y’u Burundi basubiza ibibazo ku ngingo zitandukanye, Edouard Bizimana yavuze ko itumwaho rya Spès-Caritas Njebarikanuye ari ibisanzwe mu kazi ka dipolomasi.

Yongeyeho ko nta sano rifitanye n’uko uwo mudipolomate yagaragaye ari kumwe n’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, Umuyobozi w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF). Yagize ati: “Abantu barahise bafatira kuri ibyo byo muri OIF, ariko nta sano bifitanye.”

Yasobanuye ko Ambasaderi w’u Burundi mu Bufaransa ari na we uhagarariye igihugu muri OIF yari yarashyikirije umuyobozi w’uyu muryango inyandiko zimushyira muri izo nshingano.

Mu ibaruwa yo ku wa 3 Kamena 2026, Minisitiri yasabye uwo mudipolomate kwitaba mu murwa mukuru w’u Burundi “bidatinze” kugira ngo ahabwe ibisobanuro ku “kibazo cyihutirwa”, nubwo atigeze agaragaza icyo ari cyo.

Bizimana yavuze ko abantu bashobora kwibeshya iyo basobanura ibintu bihita bigaragara, ashimangira ko dipolomasi ari urwego rugoye rukora ku bintu by’ingenzi kandi byihariye.

Ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi, ni imibanire imaze igihe itifashe neza kuva mu 2015. U Burundi bwongeye gufunga imipaka yo ku butaka mu 2024, bushinja u Rwanda guha ubuhungiro bamwe mu bashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi mu 2015.

Ambasaderi w’u Burundi mu Bufaransa ari kumwe na Mushikiwabo

Ibitekerezo