Mnangagwa yegereje inzira yo kuguma ku butegetsi

Inteko Ishinga Amategeko ya Zimbabwe yemeje umushinga w’itegeko rigamije kongera manda ya Perezida ikava ku myaka itanu ikagera kuri irindwi, icyemezo gishobora gutuma Perezida Emmerson Mnangagwa akomeza kuyobora igihugu kugeza mu mwaka wa 2030.

Mu matora yabaye ku wa Kane w’ejo hashize, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Jacob Mudenda, yatangaje ko abadepite 216 batoye bashyigikira uwo mushinga, umubare urenze kure amajwi 187 yari akenewe kugira ngo haboneke ubwiganze bwa bibiri bya gatatu busabwa mu guhindura Itegeko Nshinga.

Abadepite 42 ni bo batoye bawurwanya. Ubu uwo mushinga ugiye gushyikirizwa Sena, na yo bikaba biteganyijwe ko izawemeza kuko ishyaka riri ku butegetsi rya ZANU-PF rifitemo ijambo rikomeye binyuze mu bayoboke baryo ndetse n’abayobozi gakondo.

Impinduka ziteganyijwe zigaragaza ko Perezida, abadepite n’abandi bayobozi batorwa n’abaturage bazajya bamara imyaka irindwi muri manda aho kuba itanu. Ziteganya kandi ko amatora yari ateganyijwe mbere yimurirwa mu mwaka wa 2030. Ikindi ni uko Perezida atazongera gutorwa n’abaturage bose, ahubwo azajya atorwa n’Inteko Ishinga Amategeko.

Abashyigikiye uwo mushinga bavuga ko uzafasha igihugu kugira ituze rirambye no kugabanya amafaranga atangwa mu matora, ariko abawurwanya bavuga ko ugamije gufasha Mnangagwa gukomeza kuguma ku butegetsi nyuma ya manda ye ya kabiri izarangira mu 2028. Bamwe muri bo bamaze no kuwujyana mu nkiko bawurwanya.

Mnangagwa ari ku butegetsi kuva 2017 (Ifoto: Getty Images)

Ibitekerezo