Umunyamakuru wamaze imyaka anenga ubutegetsi bwa Maroc yatawe muri yombi

Umunyamakuru w’umufaransa ufite inkomoko muri Maroc, Ali Lmrabet, uzwi cyane kubera kunenga ubutegetsi bw’igihugu cye, yatawe muri yombi ku Cyumweru tariki ya 12 Nyakanga 2026 akimara kugera ku kibuga cy’indege cya Tanger avuye muri Espagne.

Uyu munyamakuru akurikiranyweho ibyaha birimo gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma no gutesha agaciro inzego z’ubutegetsi, nk’uko byatangajwe n’umugore we Laura Feliu.

Nk’uko umugore we yabitangaje, Ali Lmrabet yamuhamagaye amaze gufatwa, amubwira ko inzego z’umutekano zamumenyesheje ko hari impapuro nyinshi zimushakisha zishingiye kuri ibyo byaha. Kugeza icyo gihe, Ubushinjacyaha bwa Maroc ntibwari bwatangaje icyo bubivugaho.

Ali Lmrabet w’imyaka 66 ni umwe mu banyamakuru bazwi cyane mu itangazamakuru ryigenga rya Maroc. Mu myaka ishize yimukiye i Barcelona muri Espagne, aho akorera umwuga we nyuma yo kugirana amakimbirane akomeye n’ubutegetsi bwa Maroc.

Izina rye ryamenyekanye cyane mu 2005 ubwo yakatirwaga kutemererwa gukora umwuga w’itangazamakuru muri Maroc mu gihe cy’imyaka 10, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusebanya cyari gifitanye isano n’ibitekerezo yatangaje ku bibazo bya Sahara y’Uburengerazuba.

Ikibazo cya Sahara y’Uburengerazuba ni kimwe mu bibazo bya politiki bimaze imyaka myinshi bikomeye muri Afurika y’Amajyaruguru. Maroc ivuga ko iyo ntara ari igice cyayo, mu gihe Umuryango wa Polisario ushyigikiwe na Algeria usaba ubwigenge bw’iyo ntara. Iyi ngingo ni imwe mu zitavugwaho rumwe cyane, aho ubutegetsi bwa Maroc bugaragaza ko abantu baba mu nkambi za Tindouf muri Algeria “bafashwe bugwate”, mu gihe Ali Lmrabet yari yaranditse mu kinyamakuru cyo muri Espagne El Mundo ko abo bantu ari impunzi, amagambo yanyuranyaga n’umurongo wa Leta ya Maroc.

Umuryango uharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru, Reporteurs Sans Grontières (RSF), watangaje ko amakuru ufite agaragaza ko Ali Lmrabet yajyanywe i Casablanca kugira ngo akorweho iperereza n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha mbere yo kugezwa imbere y’Ubushinjacyaha.

RSF yavuze ko aregwa gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma ashobora guhungabanya inzego z’itegeko nshinga, ibintu uyu muryango uvuga ko bikomeje gutera impungenge ku bwisanzure bw’abanyamakuru muri Maroc.

Ali Lmrabet yari amaze imyaka myinshi ataragaruka muri Maroc. Nk’uko umugore we yabitangaje, yaherukaga kujyayo mbere y’urupfu rwa se wari utuyeyo, nyuma aza guhitamo gukomeza kuba muri Espagne kubera ibibazo yari afitanye n’ubutegetsi.

Mbere y’ibi bibazo, Ali Lmrabet yasohoraga ibinyamakuru Demain Magazine ndetse na Doumane cyandikwaga mu Cyarabu. Mu 2003 ibyo binyamakuru byarahagaritswe nyuma y’urubanza rwamushinjaga gutuka Umwami wa Maroc, maze akatirwa igifungo cy’imyaka itatu. Icyakora, mu ntangiriro za 2004 yarekuwe nyuma yo guhabwa imbabazi n’Umwami.

Mu myaka yashize, imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure bw’itangazamakuru yakomeje kunenga Maroc, ivuga ko hari abanyamakuru n’abanditsi bakunze gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera kubera inkuru cyangwa ibitekerezo bitavuga rumwe n’ubutegetsi. Ku rundi ruhande, Leta ya Maroc ihakana ibyo ishinjwa, ikavuga ko abantu bose bakurikiranwa baba bakoze ibyaha bisanzwe biteganywa n’amategeko, aho idashinja abantu kubera ibitekerezo byabo ahubwo ikurikirana ibikorwa binyuranyije n’amategeko.

Ifatwa rya Ali Lmrabet ryongeye gukurura impaka ku rwego mpuzamahanga ku bijyanye n’ubwisanzure bw’itangazamakuru muri Maroc, cyane cyane mu gihe ikibazo cya Sahara y’Uburengerazuba gikomeje kuba imwe mu ngingo zikomeye kandi zoroshye kuganirwaho muri politiki y’icyo gihugu. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu irasaba ko urubanza rwe rwakorwa mu mucyo, hakubahirizwa uburenganzira bwe nk’umunyamakuru ndetse n’amategeko mpuzamahanga arengera ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.

Umunyamakuru w’Umufaransa ufite inkomoko muri Maroc, Ali Lmrabet, umwe mu banyamakuru bazwi mu itangazamakuru ryigenga rya Maroc uba kandi ukorera i Barcelona muri Espagne, yatawe muri yombi akimara kuva mu ndege ku kibuga cy’indege cya Tanger ku wa 12 Nyakanga.
© Ifoto yakuwe ku rubuga X.

Ibitekerezo