Ni iki cyatumye Perezida Kagame yishimira itsinzi ya Omar Guelleh wongeye gutorerwa kuyobora Djibouti?
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko yagiranye ikiganiro kuri telefone na mugenzi we wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh, amushimira ku bw’intsinzi yongeye kumuhesha kuyobora igihugu cye.
Mu butumwa yashyize hanze tariki 12 Mata 2026, Perezida Kagame yifurije Guelleh gukomeza inshingano ze neza, anagaragaza ko u Rwanda na Djibouti bisanzwe bifitanye umubano ukomeye umaze igihe kirekire.
Yakomeje agaragaza ko ateganya gukorana bya hafi na Perezida Guelleh mu rwego rwo kurushaho guteza imbere inyungu z’ibihugu byombi, by’umwihariko mu bijyanye n’iterambere n’ubukungu bw’abaturage.
Ati “Nzakomeza gushimangira umubano mwiza usanzwe uri hagati y’abaturage ba Djibouti n’u Rwanda, no gukorana bya hafi mu guteza imbere intego dusangiye zigamije iterambere n’imibereho myiza.”
Ibyavuye mu matora yabaye ku wa 10 Mata 2026, byagaragaje ko Ismail Omar Guelleh, yongeye gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 97,81%, ahigitse Mohamed Farah Samatar bari bahanganye wagize amajwi 2,19%.
Ismail Omar Guelleh ufite imyaka 78 watsindiye manda ya gatandatu, yatangiye kuyobora iki gihugu mu 1999.
Umwaka ushize abanyapolitiki bo muri Djibouti bakuyeho itegeko rikuraho imyaka ntarengwa umuntu agomba kuba afite kugira ngo ayobore iki gihugu bimuha amahirwe yo kwiyamamaza.
U Rwanda na Djibouti bifitanye umubano rudasanzwe ushingiye ku bufatanye mu bukungu, ishoramari, n’umutekano, waranze imyaka itari mike ukanashimangirwa n’ibikorwa bifatika nko kugabirana ubutaka hagati y’ibihugu byombi.
Djibouti yahaye u Rwanda ubutaka bungana na hegitari 60 buherereye mu cyanya cyahariwe ubucuruzi hafi y’ibyambu (nk’icyititwa Port of Djibouti), mu gihe u Rwanda na rwo rwahaye Djibouti hegitari 10 mu cyanya cy’inganda i Masoro (Kigali) n’izindi hegitari mu Bugesera.
Mu Gushyingo 2025, ibihugu byombi byasinye amasezerano 9 y’ubufatanye akubiyemo inzego zitandukanye nko muri siporo, ubuzima, ubutabera, n’umutekano.Djibouti ifatwa nk’irembo ry’ingenzi ku Rwanda mu kugera ku nyanja cyane cyane i Nyanja Itukura, bigatuma ubucuruzi n’isi yose (cyane cyane Aziya n’Uburasirazuba bwo hagati) bwihuta.
Sosiyete y’indege y’u Rwanda yatangiye ingendo z’indege zitwara imizigo i Djibouti kuva muri Kamena 2024, hagamijwe koroshya ubuhahirane no gushyigikira isoko rusange ry’Afurika (AfCFTA).
Ibi bishimangira amasezerano yo gukuriraho visa abafite pasiporo z’abadipolomate na serivisi kugira ngo urujya n’uruza rw’abayobozi n’abashoramari rworohe.
Ibihugu byombi bihura kenshi mu nzego za Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga (Joint Ministerial Commission) kugira ngo bisuzume aho ibyiyemejwe bigeze.
Urugero ni uruzinduko rwa Minisitiri Olivier Nduhungirehe muri Djibouti muri Werurwe 2026, aho yagejeje ubutumwa bwa Perezida Kagame kuri Perezida Ismail Omar Guelleh.

