AmakuruImikinoSports

“Ntabwo nakinira Rayon Sports.”Rutahizamu Byiringiro Lague

Byiringiro Lague Rutahizamu wa Police FC uheruka guhagarikwa n’iyi kipe, yabajijwe niba azerekeza muri Rayon Sports, abyamaganira kure ndetse avuga ko nta kipe yo mu Rwanda azakinira kuko Shampiyona iri ku rwego rwo hasi, abona ntacyo yamufasha.

Uyu mukinnyi ubwo yari mu kiganiro The Choice Live cya Isibo TV yikomye ubuyobozi yavuze ko ubuyobozi bwa POLICE FC avuga ko bukwiye kwisubiraho bugashyira igitutu ku bakinnyi n’aho ubundi nta kintu bazageraho.

Lague wahagaritswe igihe kitazwi kuri we abona ibye na Police FC byararangiye atazongera kuyikiranira kuko ari ku mpera z’amasezerano.

Abajijwe niba azerekeza muri Rayon Sports, yasubije agira ati “Ntabwo nakinira Rayon Sports. Nta kipe yo mu Rwanda nshaka kongera gukinira. Ntabwo byashoboka. Shampiyona yo mu Rwanda ntabwo iri ku rwego nifuza gukinaho. Bitewe n’ahantu nshaka kugera ntabwo shampiyona yo mu Rwanda iri ku rwego rwanjye ku giti cyanjye.”

. Byiringiro Lague yavuye muri APR FC yerekeza muri Sandvikens IF muri Suwede muri Mutarama 2023. Nyuma y’imyaka ibiri, yagarutse mu Rwanda asinyira Police FC muri Mutarama 2025.

Byiringiro Lague amaze iminsi agarukwaho cyane kubera imyitwarire itari myiza yatumye Police FC imuhagarika igihe kitazwi ku itariki ya 8 Gicurasi 2026.

Mu minsi ishize hari amakuru yagiye hanze yemeza ko amaze gufungwa inshuro eshatu azira gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha, bivugwa ko yagiye yihanangirizwa inshuro nyinshi ariko akanga kwisubiraho.

Byiringiro Lague yabajijwe niba azerekeza muri Rayon Sports, abyamaganira kure ndetse avuga ko nta kipe yo mu Rwanda azakinira kuko Shampiyona iri ku rwego rwo hasi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *