AmakuruUbumenyi

Impaka z’urudaca ku guca imyeyo bamwe bafata nk’ihohoterwa ku bakobwa

Mu Rwanda haracyari impaka z’urudaca ku muco uzwi nko “guca imyeyo”, ugizwe no gukurura ibice bimwe by’igitsina cy’umukobwa akiri muto, hagamijwe kubikwedura.

Abawushyigikira bawufata nk’umugenzo wo hambere ugamije kurera no gutegurira umukobwa ubuzima bw’abashakanye, mu gihe abandi bawubona nk’ihohoterwa rikomeye rikorerwa abana b’abakobwa.

Impirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore, Sylvie Nsanga, ivuga ko uwo mugenzo udakwiriye na gato kuko ukorwa ku bana badafite ubushobozi bwo kwifatira icyemezo ku mibiri ya bo. Asobanura ko abana baba batatanze uruhushya na ruto rwo gukora ku mubiri wa bo, bityo bikaba ari ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Nubwo bamwe bashobora kuwufata nk’umwihariko w’u Rwanda, guca imyeyo bivugwa no mu bindi bihugu nka Uganda, Zambia na Mozambique. Ariko mu bihugu bimwe byo mu Burayi, birimo n’Ubwongereza, ibikorwa nk’ibi bifatwa nk’ibyaha bihanirwa n’amategeko.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) rishyira guca imyeyo mu rwego rw’ibikorwa byiswe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’umuco rigira ingaruka zikomeye ku buzima n’uburenganzira bw’abakobwa n’abagore – Female Genital Mutilation (FGM) – kuko bihindura cyangwa bigira ingaruka ku miterere kamere y’igitsina cy’umugore. ONU igaragaza ko ababikorerwa bashobora guhura n’indwara zitandukanye, zirimo indwara ziterwa n’udukoko twangiza umubiri (infections) n’izindi ngaruka zikomeye ku buzima.

Buri mwaka, Umuryango w’Abibumbye ugenera imwe mu mpera z’uku kwezi ibikorwa byo kwamagana no kurwanya FGM ku isi hose.

Mu Rwanda, abaharanira ko uwo mugenzo wacika bavuga ko bahura n’imbogamizi zikomeye, bitewe n’uko umaze igihe kirekire ubarirwa mu muco. Nsanga yabwiye BBCdukesha iyi nkuru ko akenshi guca imyeyo bikorwa ku bana bato cyane, bataragira ijambo ku buzima n’umubiri wa bo.

Yagize ati: “Tuba dukorera abana bacu ihohoterwa rishingiye ku gitsina tutabizi, kandi tukaba ari twe babyeyi ba bo cyangwa ba nyirasenge, kuko mu muco ari bo babyigisha”.

Bamwe mu bafata umuco nk’inkingi ikomeye bavuga ko guca imyeyo biha umugore agaciro kandi bikanoza imibonano mpuzabitsina hagati y’abashakanye. Gusa inkomoko y’uyu mugenzo n’igihe watangiriye ntibizwi neza.

Ku rundi ruhande, Nsanga ahuza uyu mugenzo n’ikibazo cy’inda ziterwa abana b’abakobwa zikomeje kugaragara. Asobanura ko gukorakora abana mu gitsina bakiri bato bituma babifata nk’ibisanzwe, bigatuma bashobora kwibasirwa n’abandi bantu batandukanye mu muryango cyangwa mu baturanyi.

Ku bavuga ko guca imyeyo byongera uburyohe mu mibonano mpuzabitsina, Nsanga ahakana iyo ngingo, avuga ko nta bushakashatsi bwa siyansi bwerekana ko abagore babikorewe baryoherwa kurusha abatabikorewe. Yongeraho ko inzego z’ubuzima zikwiye gusobanura neza ko kubyara no guca imyeyo ari ibintu bidafitanye isano.

Nsanga avuga ko impamvu nyamukuru yo kurwanya uwo mugenzo ari uko ushingira ku bitekerezo bidafite ishingiro bya siyansi, kandi ugamije kugenzura umubiri n’imyitwarire y’umwana w’umukobwa, umuteza kuba igikoresho cyo gushimisha umugabo.

Ati: “Ni ihohoterwa rigamije gutegura umukobwa kumva ko agomba kubaho agamije gushimisha umugabo. Hanyuma tukibaza impamvu yatwara inda ku myaka 14, kandi twaramutoje ibintu by’abantu bakuru akiri umwana”.

Avuga ko niba hari icyemezo cyafatwa kuri uwo muco, impaka zigomba gushingira ku bushakashatsi bwa siyansi, kandi umwana akarekurwa akabanza akure, akazihitiramo ku bushake bwe, mu gihe cyose byaba byemejwe nk’ibifite umumaro n’umutekano ku buzima.

Guca imyeyo bikomeje gukurura impaka (Ifoto: RFI)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *