Ibiganiro bikomeye i Genève ku mutekano wa RDC na Sudani: Amerika isaba guhagarika imirwano byihuse
Umujyanama Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe ibibazo by’Abarabu n’Afurika, Massad Boulos, yatangaje ko yagiranye ibiganiro byagutse kandi bifite akamaro n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu, Volker Türk, byibanze ku bibazo bikomeje kuba ingorabahizi mu karere.
Ibi biganiro byabereye i Genève mu Busuwisi byagarutse cyane ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), u Rwanda, ndetse na Sudani, aho impande zombi zagaragaje impungenge ku ihungabana ry’umutekano n’ihohoterwa rikorerwa abasivili.
Massad Boulos yavuze ko baganiriye ku buryo bwihutirwa bwo kugabanya ubushyamirane muri RDC, agaragaza ko ari ingenzi gushyira imbere ibiganiro n’izindi ngamba ziganisha ku mahoro arambye mu karere. Yongeyeho ko bashyigikiye igitekerezo cyo gushyiraho agahenge k’ubutabazi muri Sudani, kugira ngo abari mu kaga babashe kubona ubufasha bw’ibanze.
Yagize ati: “Twaganiriye ku buryo bwo guteza imbere ibikorwa byo kugabanya umwuka mubi mu karere no gushyigikira agahenge k’ubutabazi muri Sudani, mu gihe tunareba ingaruka ibi bibazo bifite ku karere muri rusange”.
Yakomeje ashimangira ko uruhare rw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu rukomeje kuba ingenzi, cyane cyane mu gukurikirana ibyaha, kubitangaza no guteza imbere uburyozwacyaha ku babigizemo uruhare.
Massad Boulos yavuze ko ari ngombwa ko abakora ibyaha byibasira inyokomuntu bagezwa imbere y’ubutabera, kandi ko imbaraga zose zishyirwa mu gushaka amahoro zigomba guharanira kurinda abasivili no kubaka ituze rirambye.
Yashoje ashimangira ko ubufatanye mpuzamahanga bukwiye gukomeza kongerwa, hagamijwe gushaka ibisubizo birambye ku bibazo byugarije akarere no kurengera uburenganzira bwa muntu.
