AmakuruInkuru NyamukuruPolitiki

Perezida Kagame azaba ari “Chancellor”: ibyibanze wamenya kuri Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda

Imiterere y’uburyo Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda izaba iyobowe igaragaza ko Perezida Paul Kagame ari we uzaba Umuyobozi Mukuru (Chancellor) w’iyi Kaminuza ya Gisirikare.

Iyi kaminuza yashyizweho n’iteka ryo mu 2026 ryatangajwe mu Igazeti ya Leta yo ku wa 10 Mata 2026.

Nk’uko bigaragara muri iryo teka Perezida wa Repubulika akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ni we uzaba ayoboye iyi kaminuza ku rwego rwo hejuru nka ‘Chancellor’.

Mu nshingano ze hazaba harimo gutanga umurongo mugari w’imiyoborere kugira ngo iyi kaminuza isohoze neza inshingano zayo zo gutanga ubumenyi buhanitse mu bya gisirikare n’umutekano.

Azajya kandi ayobora ibirori byo gutanga impamyabumenyi, cyangwa se agashyiraho umuhagarariye.

Iyi kaminuza igamije guhuriza hamwe amashuri n’ibigo bitandukanye byigisha amasomo ya gisirikare n’ay’umutekano, izaba ifite icyicaro i Kigali.

Iyi kaminuza ifite inshingano zo kwigisha abasirikare, abashinzwe umutekano, abayobozi bakuru muri Leta, ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.

Inama y’Ubutegetsi izaba igizwe n’abantu 13 ni urwego rukomeye ruzajya rufata ibyemezo kandi rukagenzura imikorere ya kaminuza.

Abo bantu 13 bagize inama y’Ubutegetsi amazina yabo ntarajya ahagaragara.Muri bo harimo abantu barindwi bazashyirwaho n’Iteka rya Perezida, bakazatoranywa hanze ya kaminuza, barimo Perezida w’Inama n’Umwungirije.

Aba bagomba kuba bafite ubunararibonye mu by’umutekano, amashuri makuru, ubushakashatsi n’iterambere ry’igihugu.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa kaminuza (Vice-Chancellor) ni we uzaba umwanditsi w’Inama.

Abandi bagomba kuba bagize iriya nama barimo Umuyobozi wa National Defence College-Rwanda, uhagarariye abarimu n’abashakashatsi uzatorwa na bagenzi be, umwe mu bayobozi b’amashami (Dean), na we uzatorwa, umuyobozi ushinzwe ireme ry’uburezi muri kaminuza n’uhagarariye abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo (National Defence College) rizigisha cyane cyane abasirikare bakuru barimo abakoloneli na brigadiye generali.

Iteka riteganya kandi ko nibura 30% by’abagize iyi nama bagomba kuba ari abagore, mu rwego rwo guteza imbere ihame ry’uburinganire.Abagize inama bazajya bamara imyaka ine ku mirimo yabo, ishobora kongerwa inshuro imwe.

Perezida Kagame niwe uzaba Umuyobozi Mukuru (Chancellor) wa Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *