Dushyigikiye imbaraga za leta ya Congo mu gushaka amahoro – urubyiruko rw’Abanyamulenge baba muri USA
Urubyiruko rw’Abanyamulenge baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rwatangaje ko rushyigikiye imbaraga Perezida w’igihugu cya bo ari gushyiramo mu gushaka kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu. Ibi byatangajwe nyuma y’aho bahuriye na Perezida Félix Tshisekedi mu rugendo yagiriye muri Amerika.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Patrick Bagabo wari uyoboye intumwa z’urwo rubyiruko mu biganiro bagiranye na Perezida Tshisekedi, yavuze ko babwiye umukuru w’igihugu ko bafite inyota y’amahoro, ubumwe n’ubusugire bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nubwo bimeze bityo, hari abandi bagishinja Leta ya Congo ko Abanyamulenge bakomeje guhezwa, ndetse bamwe muri bo bakicwa bazira ubwoko bwa bo.
Mu butumwa bwe, Patrick Bagabo yagize ati: “Nk’abaturage ba Congo biyemeje guharanira amahoro n’ejo hazaza h’igihugu cyacu, twashatse kugaragaza ko ahazaza hacu hashingira ku bumwe n’iterambere ry’igihugu, aho gushingira ku macakubiri, amakimbirane cyangwa imigambi iturutse hanze”.
Yakomeje avuga ko bashyigikiye inzira y’ibiganiro bigamije guhagarika amakimbirane yo mu burasirazuba bw’igihugu, anongeraho ko “abiyitirira ubwoko bwacu bagamije guteza intambara cyangwa imigambi ya politiki batagaragaza inyungu z’abaturage basanzwe”.
Yagize ati: “Imiryango yacu yifuza umutekano, icyubahiro n’amahirwe yo gutanga umusanzu mu iterambere rya Congo nk’abandi baturage bose”.
Yanashimye ubutumire n’ubutumwa bahawe n’umukuru w’igihugu bubahamagarira gushimangira ubumwe no gukorera hamwe kugira ngo igihugu kigire ejo hazaza heza.
Ati: “Ubu butumwa ni ingenzi cyane ku rubyiruko rwacu. Amahoro ntazagerwaho gusa binyuze mu masezerano hagati y’ibihugu, ahubwo azaturuka no ku baturage bahisemo ubumwe aho gucikamo ibice”.
Mu butumwa bwe, Patrick Bagabo ntiyigeze avuga ku birego bishinja u Rwanda kuba ari rwo rufasha intambara iri muri Congo mu izina ry’Abanyamulenge n’abandi Bakongomani b’Abatutsi bavuga Ikinyarwanda.
Hagati aho, ibiro bya Perezida wa Repubulika byatangaje ko uru rubyiruko “rwamaganye igitero cy’u Rwanda rwinjiye ku butaka bwa Congo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse no gukoresha Abanyamulenge nk’igikoresho mu migambi y’intambara nk’uko tubikesha BBC”.
Mu ntambara zitandukanye zabaye kuva mu 1996, izina ry’Abanyamulenge ryakomeje kugarukwaho haba imbere mu gihugu no hanze yacyo. By’umwihariko, u Rwanda rwagiye rushinja Leta ya Congo kudakora ibikwiye ngo irinde ubu bwoko ihohoterwa, rigereranya n’irabaye ku Batutsi mu Rwanda mu 1994.
Amateka y’Abanyamulenge, kimwe n’ay’abandi Bakongomani, agaragaza ibibazo byakomotse cyane mu gihe cy’ubukoloni no mbere ya ho gato, bikarushaho kugorana nyuma y’aho Congo ibonye ubwigenge mu 1960.
Kuva icyo gihe, hari abagiye bafata Abanyamulenge nk’abanyamahanga, nyamara bari bamaze imyaka myinshi, ndetse n’ibinyejana, batuye mu burasirazuba bw’igihugu.
Ibi byakurikiwe n’amakimbirane yaje kuvamo intambara yo mu 1996, yagejeje Laurent-Désiré Kabila ku butegetsi, intambara igifite ingaruka zikigaragara n’ubu, ahanini ikomeje kwitirirwa izina ry’Abanyamulenge.
Mu ntambara zo muri iki gihe, Abanyamulenge bo mu Ntara ya Kivu y’Epfo bakomeje guhura n’ingorane zikomeye, aho hagiye humvikana ibitero byakozwe n’imitwe yitwaje intwaro ya Mai-Mai n’indi mitwe, cyane cyane mu bice bya Minembwe, Itombwe, Fizi n’ahandi.
Hagati aho, uyu muryango ugaragara nk’uwacitsemo ibice bibiri: uruhande rumwe rwegamiye kuri Leta ya Congo i Kinshasa, rukavuga ko Abanyamulenge bakwiye kwifatanya n’abandi Bakongomani, n’urundi ruvugwa ko rushyigikiye AFC/M23 hamwe n’u Rwanda rushinjwa kurufasha mu ntambara yo guhangana na Leta ya Congo. Uru ruhande rukomeje gushinja ingabo za DRC n’abo bafatanya ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge, rukavuga ko intambara barimo ari iyo kwirwanaho no kwibohora, ibyo Leta ya Congo yo ihakana.

