AmakuruPolitiki

Ethiopia irasaba Eritrea kuvana ingabo za yo ku butaka bwa yo

Hari ubwoba ko umwuka mubi uri hagati ya Ethiopia na Eritrea ushobora kongera gufata indi ntera ugakururira akarere amakimbirane mashya. Leta ya Ethiopia yatangaje ko yasabye igihugu cya Eritrea kiyituranyi gukura ingabo zacyo ivuga ko zinjiye mu butaka bwayo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibi byatangajwe binyuze mu ibaruwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ethiopia yandikiye mugenzi we wa Eritrea, aho yashinjaga Asmara gukoresha imbaraga z’iterabwoba no gukorana n’imitwe y’inyeshyamba ikorera mu majyaruguru ya Ethiopia, ndetse ikayitwaza intwaro.

Ku rundi ruhande, Eritrea ntiragira icyo itangaza ku mugaragaro kuri ibyo birego, nubwo mbere yari yarahakanye ivuga ko nta ngabo zayo zigeze zambuka umupaka ugabanya ibihugu byombi.

Amateka agaragaza ko umubano wa Ethiopia na Eritrea waranzwe n’amakimbirane akomeye mu gihe kirenga imyaka mirongo itatu, ibintu bituma benshi bagaragaza impungenge ko intambara ishobora kongera kwaduka.

Hagati ya 1998 na 2000, ibi bihugu byombi byarwanye intambara ikomeye y’imipaka yahitanye abantu barenga ibihumbi 100, kandi n’ubwo amasezerano y’amahoro yasinywe, ntiyigeze ashyirwa mu bikorwa mu buryo bwuzuye.

Icyakora, umubano waje kongera kuba mwiza nyuma y’aho Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, atangiriye ingufu mu kugarura amahoro, bituma anatsindira igihembo cy’amahoro cya Nobel, ndetse agasura umurwa mukuru wa Eritrea, Asmara, mu 2018.

Nubwo ibi bihugu byaje no gufatanya mu ntambara y’abenegihugu iherutse kubera muri Ethiopia, aho Eritrea yashyigikiye ingabo za leta mu kurwanya iz’umutwe wa Tigray, kuri ubu umubano w’ibihugu byombi wongeye kuzamo umwuka mubi utera impungenge.

Hari impungenge ko amakimbirane hagati ya Etiyopiya na Eritrea ashobora kongera kuvuka (Ifoto: BBC)
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Etiyopiya, Gedion Timothewos (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *