AmakuruPolitiki

Ruswa ku isi: u Rwanda n’akarere mu mboni z’icyegeranyo gishya

Icyegeranyo ngarukamwaka kigaragaza uko ruswa ihagaze ku isi cyongeye kwerekana ko ibihugu byinshi byo muri Afurika y’iburasirazuba bikiri mu myanya mibi, biri mu bice byibasiwe cyane n’iki kibazo ku rwego mpuzamahanga.

Muri aka karere, u Rwanda ni rwo rugaragara neza kurusha ibindi, rukaba ruri ku mwanya wa 41 ku rwego rw’isi yose, ndetse rukaza no mu bihugu bitatu bya mbere muri Afurika bifite ruswa nke. U Rwanda rufite amanota 58%, ibintu bigaragaza intambwe ishimishije mu miyoborere n’imicungire y’inzego za leta.

Iki cyegeranyo kizwi ku izina rya Corruption Perceptions Index (CPI) gisohorwa na Transparency International, kikavuga ko ruswa igikomeje kuba ikibazo gihangayikishije isi yose, nta karere na kamwe kadahura n’ingaruka za yo.

Transparency International ikora uru rutonde ishingiye ku isesengura ry’uko ruswa ihagaze mu nzego za leta z’ibihugu 182, buri gihugu kigahabwa amanota ari hagati ya 0 (ruswa ikabije) na 100 (nta ruswa).

Umubare munini w’ibihugu ku isi uracyananirwa kugenzura no kurwanya ruswa, aho ibihugu birenga bibiri bya gatatu—122 muri 180—byabonye amanota ari munsi ya 50, ibintu bigaragaza ko ruswa ikiri ikibazo gikomeye mu miyoborere y’isi.

Ku nshuro ya munani yikurikiranya, Denmark ni yo iyoboye uru rutonde rw’ibihugu bifite ruswa nke, ibona amanota 89. Ikurikirwa hafi na Finland ifite amanota 88, ndetse na Singapore ifite 84.

Ku rundi ruhande, ibihugu bifite amanota make cyane ni ibigaragaramo igitugu gikabije, aho imiryango yigenga ibuzwa uburenganzira, kandi hakaba hari n’umutekano muke ukabije. Muri byo harimo Sudani y’Epfo na Somalia, zombi zifite amanota 9, ndetse na Venezuela ifite amanota 10.

Transparency ivuga ko guhera mu 2012, ibihugu 50 byagaragaje igabanuka rikomeye ry’amanota ku rutonde rwa ruswa. Mu byagizweho ingaruka zikomeye kurusha ibindi harimo Turikiya (amanota 31), Hongiriya (40) na Nicaragua (14), bigaragaza ko ruswa yarushijeho gukomera muri ibyo bihugu.

Guhera mu 2012, ibihugu 31 byateye intambwe igaragara ku rutonde rwa ruswa, aho mu byahinduye byinshi kurusha ibindi harimo Estonia (amanota 76), Koreya y’Epfo (63) na Seychelles (68)..

Muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, mu bihugu 49, bine gusa ni byo byashoboye kugera ku manota ari hejuru ya 50%. Ibi bituma aka karere kaza ku mwanya wa nyuma ku isi mu kurwanya ruswa.

Urugero rwatanzwe ni urwa Madagascar, aho ruswa iri mu byateje imyigaragambyo y’urubyiruko rwo mu cyiciro cya Gen-Z yaje kuvamo ihirikwa ry’ubutegetsi mu Kwakira umwaka ushize. Angola yo, yazamutse imyanya 17 kuri uru rutonde kuva mu 2015 bitewe n’ingamba zashyizweho zo kurwanya ruswa, n’ubwo abaturage ba yo bagaragaza ko ingaruka za yo zigihari.

Uko ibihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba bikurikirana:

  • Rwanda (41 ku isi) – 58
  • Tanzania (84) – 40
  • Kenya (130) – 30
  • Uganda (148) – 25
  • Burundi (167) – 17
  • Somalia (181) – 9
  • Sudani y’Epfo (181) – 9
Ikarita igararaza uko ibihugu bihagaze muri ruswa, aho umutuku wijimye ni bibi cyane (Ifoto: Transparency International)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *