Menya ahari ibirindiro by’ingabo z’Amerika mu burasirazuba bwo hagati
Mu gihe ibihuha bikomeje gukwirakwira bivuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishobora kugaba igitero kuri Iran, ibirindiro by’ingabo z’iki gihugu mu Burasirazuba bwo Hagati—by’umwihariko mu kigobe cya Persi—byongeye kwibazwaho cyane n’itangazamakuru ryo muri ako karere.
Ibi bibaye mu gihe Amerika ikomeje kongera umubare w’ingabo, ibikoresho bya gisirikare n’imyitozo ya gisirikare mu mazi akora ku nkombe za Iran, ibintu byakajije umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zimaze imyaka myinshi zifite ibirindiro bya gisirikare bitandukanye mu Burasirazuba bwo Hagati. Nk’uko byatangajwe na Al Jazeera ku wa 25 Mutarama, Amerika ifite abasirikare bari hagati y’ibihumbi 40 na 50 bashyizwe ku birindiro bya yo ku buryo buhoraho cyangwa bw’agateganyo, mu hantu hatari munsi ya 19 mu bihugu birenga 12 byo muri aka karere. Ibi birimo ibirindiro umunani bihoraho n’ibikoresho 11 bishobora gukoreshwa n’ingabo igihe bibaye ngombwa.
Ku wa 26 Mutarama, urubuga rwa New Arab ruterwa inkunga na Qatar rwatangaje ko Washington ikomeje kohereza ibikoresho bya gisirikare n’ingabo hafi ya Iran, mu rwego rwo kwitegura uko umwuka mubi ukomeje kwiyongera hagati y’ibihugu byombi.

Ku wa 4 Gashyantare, Sky News ishami ry’Icyarabu rikorera Abu Dhabi ryatangaje ko hakomeje ibikorwa bikomeye bya dipolomasi bigamije gukumira intambara ishobora guterwa n’Amerika na Israel kuri Iran. Ariko, haracyari urujijo ku kumenya niba iyo dipolomasi izabasha kugabanya umwuka mubi, cyangwa niba uku kwiyongera kw’ingabo kuzavamo intambara yeruye.
Abayobozi ba politiki n’ab’igisirikare muri Iran bagiye bagaruka kenshi ku kuba batazazuyaza gusubiza igitero icyo ari cyo cyose cyava kuri Amerika, bakavuga ko byakurura intambara ikomeye mu karere kose. Igitero nk’icyo kandi gishobora gukangura imitwe ifitanye umubano na Iran mu karere, irimo imitwe y’Abashiite muri Iraq, Abahouthi bo muri Yemen na Hezbollah yo muri Lebanon.
Ibirindiro bya Amerika mu kigobe cya Persi
Qatar ni ho hari ikigo cya gisirikare cya Al Udeid Air Base, ari na cyo kinini cy’Amerika mu burasirazuba bwo Hagati. Cyashinzwe mu 1996, kikaba gicumbikiye abasirikare n’abakozi bagera ku 10,000, ndetse kikaba n’icyicaro gikuru cya CENTCOM. Nubwo mu kwezi kwa Mutarama Amerika n’Ubwongereza byatangaje ko byagabanyije umubare w’ingabo zari muri ibi birindiro, ntibyigeze bisobanurwa neza umubare w’abavuyeyo.
Kuwait yo ifite ibirindiro bine bya gisirikare by’Amerika, birimo Camp Arifjan, Ali Salem Air Base, Camp Buehring na Camp Doha, byose bigira uruhare mu bikorwa bya gisirikare muri Iraq na Syria.
Muri Bahrain, ibirindiro by’Amerika bifatwa nk’ibyihariye cyane kubera ko biri hafi cyane y’inkombe za Iran. Icyicaro gikuru cy’ingabo zirwanira mu mazi z’Amerika (US Navy Fifth Fleet) giherereye ahahoze ari HMS Juffair, kikaba gishinzwe kugenzura ikigobe cya Persi, inyanja Itukura, inyanja y’Abarabu n’ibice by’inyanja y’Ubuhinde. Iki kigo gicumbikiye abasirikare n’abasivili bagera ku 9,000.
Saudi Arabia icumbikiye ibirindiro bibiri by’Amerika: Eskan Air Base na Prince Sultan Air Base, bifasha mu kurinda ikirere. Abasirikare b’Amerika barenga 2,300 bari muri icyo gihugu.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), hari ikigo cy’indege cya Al Dhafra, cyibanda ku bikorwa by’ubutasi, ndetse n’icyambu cya Jebel Ali i Dubai, gifatwa nk’icyambu kinini cy’ingabo zirwanira mu mazi za Amerika mu karere, n’ubwo kitari ikigo cya gisirikare cyemewe.
Oman yo icumbikiye ibirindiro bitatu bya gisirikare by’Amerika, birimo ikigo cya Masirah Island, Samrait n’icyambu cya Duqm.
Ahandi hantu ingabo z’Amerika zibarizwa
Muri Iraq, Amerika ifite ingabo nke ariko zifite uruhare rukomeye mu mutekano. Mu karere ka Kurdistan, ikigo cy’indege cya Harir hafi ya Erbil gikoreshwa cyane, mu gihe ikigo cya Ain al-Assad mu Ntara ya Anbar cyatangajwe ko cyavuyeho mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Muri Jordan, Amerika ikoresha ikigo cy’indege cya Mawfaq al-Salti, aho ishami rya 332 ry’ingabo zirwanira mu kirere rikorera.
Amerika kandi ifite ibirindiro byinshi muri Syria, birimo Al-Tanf, bigamije gushyigikira urugamba rwo kurwanya ISIS. Iran ivuga ko muri Syria hari ibirindiro by’Amerika birenga 20.
Turukiya icumbikiye ikigo cya Incirlik Air Base, gikoreshwa n’Amerika na Turukiya, kikaba kirimo n’intwaro za kirimbuzi. Abasirikare b’Amerika barenga 1,400 ni bo bahakorera.
Nubwo Amerika itagira ikigo cya gisirikare muri Lebanon, hari amakuru yatangajwe n’imbuga zimwe zivuga ko ikigo cya Hamat cyaba gikoreshwa mu bikorwa by’Abanyamerika, nubwo nta gihamya yemewe irabigaragaza.
Djibouti ni ho hari ikigo gikomeye cy’Amerika mu ihembe ry’Afurika, mu gihe na yo ifite abasirikare bake mu bihugu nka Misiri.
Ku bijyanye na Israel, nta kigo cya gisirikare cy’Amerika cyemejwe ku mugaragaro, ariko Washington yemera ko ihafite ububiko bwihutirwa bw’intwaro n’ibikoresho bya gisirikare.
Impamvu ibihugu bimwe byanze gukoresha ikirere cya byo
Saudi Arabia na UAE byahakanye ko ikirere cya byo cyakoreshwa mu gitero icyo ari cyo cyose kuri Iran. Abasesenguzi bavuga ko ibi bihugu bifata izi ngamba kubera gutinya ingaruka zikomeye z’intambara, kuko ibirindiro by’Amerika biri mu kigobe cya Persi byashobora kugabwaho ibitero bya misile na drones za Iran.
Abandi basesenguzi bongeraho ko ibihugu byo mu kigobe bitinya ko byahinduka intego ya Iran mu gihe byakwemera ko ubutaka cyangwa ikirere cya byo bikoreshwa mu kuyigabaho igitero.
Impuguke zitandukanye ziburira ko intambara yeruye ishobora guteza ingaruka zikomeye ku bukungu n’umutekano, harimo kuzamuka kw’ibiciro by’ingufu no guhagarika ingendo z’amato mu mugezi wa Hormuz.
Bivugwa kandi ko Minisitiri w’ingabo wa Saudi Arabia, Khalid bin Salman, yabwiye abayobozi b’Amerika ko Iran ishobora kurushaho gufata iya mbere mu kwitwara gisirikare mu gihe Amerika yakwirinda kuyigabaho igitero.

