Umusaza w’imyaka 67 yapfuye amaze gutera akabariro
Umusaza witwaga Bizimana Jean Marie Vianney wo mu Mudugudu wa Kinihira, Akagari ka Rwinume, Umurenge wa Juru w’Akarere ka Bugesera, yapfuye amaze gutera akabariro ku wa 6 Gashyantare 2026.
Nyirandikubwimana Consolata, umugore w’uyu musaza avuga ko bari basazanye nubwo nyakwigendera ngo yaje guhinduka, inshingano akazimurira ku wundi mugore (inshoreke) ari na we bari bari kumwe ubwo yavaga mu mubiri nk’uko yabiganirije TV1 dukesha iyi nkuru.
Yagize ati: “…bigeze aho biba ku mugaragaro, kuko yageragaho agahaha, uwo mugore agateka akaba ari ho ajya kurya. Iwanjye yaharyaga rimwe na rimwe ari nka tombora nimugoroba atashye. None rero kuko ngo bari kumwe mu kabari (bar), kandi nyir’ako kabari yavuze ako ari inshuro zirenga zirindwi bari bajyanyeyo kandi ubwo yavaga mu rugo ambeshya ko agiye ku isambu cyangwa mu isoko ariko akavayo nta mahaho azanye naho ubwo babaga bagiye gufata ibifatika (ashaka kuvuga gutera akabariro). Uwo mugore wenda yandushaga guseka neza ari na muremure, naravuze nti: ‘Ubwo nanjye navuyemo nka Rayon’ ndiyakira kuko nta rwaserera nashakaga”.
Mu byo abaturage bagarukaho ni uko iperereza rigomba guhera kuri uyu mugore kuko umusaza yapfuye ari we bari kumwe.
Uyu yagize ati: “Urabona icyo dusaba ku iperereza ry’uriya musaza, ni uko bahera kuri uriya mugore nubwo atakwemera ko ari we wabikoze, ariko ndebye ukuntu ari we birirwanye kandi bari bamaze igihe birirwana ndavuga ko ari we wabikoze…nonese ni gute batasambanaga ko ngo muri ayo ma ‘lodges’ birirwagamo ngo hari nk’iwabo”?
Umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Juru, Edison Nizingizwe, wasigariyemo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge uri mu kiruhuko cy’akazi, yavuze ko iperereza ku rupfu rw’uyu musaza ryatangiye.
Yagize ati: “Biravugwa ko n’ubundi bari basanzwe babana mu buryo bw’ubushoreke. Icyo ni cyo turi gukurikirana ngo turebe niba ibyo abaturage bavuga byaba ari byo ndetse tunasuzume niba uwo mugore nta ruhare yabigizemo. Iperereza ni cyo riri gukora”.
Uyu mugore wari kumwe na nyakwigendera yahise atabwa muri yombi mu gihe iperereza ryari rigikomeje mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Kanda hano hasi wumve iyi nkuru mu buryo burambuye:
