Kinshasa : Habaye imvururu zikomeye ubwo leta yatangiraga gusenya inzu zitujuje ibisabwa
Abaturage bo mu gace ka Pakadjuma, muri komine ya Limete mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagiranye imirwano ikomeye n’inzego z’umutekano zari zaje gusenya inzu z’amabati zitubahirije ibisabwa n’amategeko. Izo nzu zavugwaga ko zari zarafunze inzira ya gari ya moshi, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu.
Radio na Televiziyo bya leta ya DR Congo byatangaje ko imirimo yo gusenya yakomeje nyuma y’imvururu zabaye, ariko ikaza guhagarikwa n’Umuyobozi w’Intara y’umurwa mukuru ushinzwe ibidukikije.
Abaharanira uburenganzira bw’abaturage batuye muri izo nzu bavuze ko hari abantu bahasize ubuzima muri ayo makimbirane, banenga leta kuba yarakoze icyo gikorwa idateguje abaturage. Icyakora, inzego za leta ntizirabyemeza nk’uko tubikesha BBC.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza guturika kwabaye n’inkongi z’umuriro mu bice bimwe byari birimo bisenywa.
Ku ruhande rwa leta, hatangajwe ko aho abo baturage bari batuye ari ubutaka bw’ikigo cya leta gishinzwe ubwikorezi, Office National des Transports (ONATRA).
Radio na Televiziyo bya leta byasubiyemo amagambo ya Minisitiri Léon Mulumba, wavuze ko itegeko rigomba kubahirizwa kandi ko nta muntu uruta itegeko, anongeraho ko leta itigeze yemera ko abaturage batura muri ako gace.
Imvururu zabereye muri ako gace zatumye abaturage bajya mu mihanda bafunga umuhanda munini uzwi nka Poids Lourds, bituma ibikorwa bimwe na bimwe bihagarara mu gihe gito.

