AmakuruUbuzima

Canada: Abantu 9 baguye mu gitero cy’amasasu cyagabwe ku kigo cy’ishuri

Nibura abantu icyenda baguye mu gitero cy’amasasu cyabereye mu burengerazuba bwa Canada, aho barindwi barasiwe ku ishuri, nk’uko byemejwe na polisi.

Abapfuye batandatu babonetse ku ishuri ryisumbuye rya Tumbler Ridge Secondary School, riherereye mu Ntara ya British Columbia, mu gihe undi umwe yapfuye ageze mu bitaro. Hari kandi abandi bantu babiri bapfiriye mu rundi rugo, kandi polisi ivuga ko urupfu rwa bo rufitanye isano n’ibyabereye kuri iryo shuri. Abantu 25 bakomeretse nk’uko inkuru ya BBC ibivuga.

Polisi yatangaje ko ucyekwaho kugaba icyo gitero na we yasanzwe yapfuye, bikaba bigaragara ko yiyishe.

Minisitiri w’Intebe w’intara ya British Columbia, David Eby, yihanganishije imiryango yabuze aba yo, avuga ko umutima w’abaturage bose uri kumwe n’abagize ibyago. Yavuze ko leta izatanga ubufasha bwose bushoboka muri ibi bihe bikomeye.

Minisitiri w’Intebe wa Canada na we yatangaje ko yababajwe cyane n’iki gitero cy’amasasu, agisobanura nk’igikorwa giteye ubwoba.

Umuyobozi mukuru wa polisi muri ako gace, Chief Superintendent Ken Floyd, yavuze ko hakiri kare kumenya niba umubare w’abahitanywe n’iki gitero ushobora kwiyongera.

Yasobanuye ko abanyeshuri n’abakozi bagera ku 100 bahise bakurwa ku ishuri bajyanwa ahatekanye, nyuma y’uko polisi ihageze ikurikira ubutumwa bwihutirwa bwatangazaga ko hari umuntu uri kurasa.

Nubwo polisi yatangaje ko yamaze kumenya uwakekwagaho icyo gitero, ntiyatangaje amazina ye. Icyakora, umuyobozi wa polisi yagaragaje ko uwo muntu ashobora kuba ari umugore, wasanzwe yapfiriye aho byabereye. Uwo ni na we wari wavuzwe mu butumwa bw’impuruza bwoherejwe ku matelefoni y’abaturage.

Ibitangazamakuru byo muri Canada byatangaje ko ubutumwa bw’impuruza bwasobanuye ucyekwa nk’umugore wambaye ikanzu kandi ufite imisatsi migufi.

Nyuma y’iki gitero, ubuyobozi bushinzwe uburezi bwatangaje ko amashuri abanza yo muri ako gace azafungwa mu minsi isigaye y’iki cyumweru, mu rwego rwo guha umwanya abaturage wo kwakira no guhangana n’ingaruka z’aya mahano.

Iki gitero cyahitanye abantu cyagabwe mu Ntara ya British Columbia

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *