Impaka kuri Trump zahindutse amahano: Umugabo arasa umukobwa we
Umukobwa w’Umwongereza warasiwe muri Leta ya Texas akahasiga ubuzima, bivugwa ko mbere y’urupfu rwe yari yasuye se aho i Texas bakagirana impaka zikomeye ku bijyanye na Donald Trump, nk’uko byumviswe mu isuzuma ry’urukiko.
Lucy Harrison, wakomokaga mu gace ka Cheshire mu Bwongereza, yarashwe mu gatuza ku wa 10 Mutarama 2025, apfira mu gace ka Prosper hafi ya Dallas muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Icyo gihe yari afite imyaka 23.
Polisi yo muri ako gace yakoze iperereza ku rupfu rwe, ariko se, Kris Harrison, ntiyigeze ashinjwa ubwicanyi kuko inteko iburanisha yanzuye ko nta bimenyetso bihagije byo kumukurikirana byari bihari.
Mu iburanisha rishya riri kubera mu rukiko rwo mu Bwongereza, umukunzi wa Lucy, Sam Littler, watembereye muri Amerika ari kumwe na we, yavuze ko ku munsi w’urupfu habayeho impaka zikomeye hagati ya Lucy na se ku bijyanye na Trump, wari uri kwitegura kurahira ku nshuro ya kabiri nk’uko BBC ibitangaza.
Sam Littler yabwiye urukiko ko Lucy yakundaga kurakazwa n’imyitwarire ya se, cyane cyane iyo yirataga ko atunze imbunda. Urukiko rwanumvise ko Kris Harrison yigeze kujyanwa mu kigo gifasha abantu bafite ikibazo cy’inzoga, nyuma yo kwimukira muri Amerika Lucy akiri muto.
Mu nyandiko yoherereje urukiko, Kris Harrison – utitabiriye iburanisha – yemeye ko yari yongeye kunywa inzoga ku munsi w’ayo mahano, ndetse ko yari yanyoye igice cya litiro y’umuvinyu w’umweru.
Sam Littler yavuze ko mugitondo cyo ku wa 10 Mutarama, Lucy yabajije se mu mpaka zari zishyushye ati: “Wabyumva ute iyo mba ndi mu kibazo nk’icyo kandi narafashwe ku ngufu?” Se ngo yamusubije ko afite abandi bakobwa babiri babana, bityo ko ibyo bitari kumubabaza cyane.
Ibyo byatumye Lucy na Sam barakara, bazamuka mu cyumba cyo hejuru.
Ku mugoroba w’uwo munsi, hasigaye iminota mike ngo bajye ku kibuga cy’indege, Sam yavuze ko Kris Harrison yafashe Lucy amuvana mu gikoni amujyana mu cyumba cye. Nyuma y’akanya gato, Sam yumvise urusaku rw’isasu, akurikizwa no kumva Kris Harrison atabaza.
Mu bisobanuro bye byanditse, Kris Harrison yavuze ko kurasa umukobwa we byabaye impanuka, kandi ko atibuka niba urutoki rwe rwari ku mbarutso y’imbunda.
Iburanisha rirakomeje kuri uyu wa Gatatu, mbere y’uko urukiko rutangaza imyanzuro ya rwo.

