Inkuru Nyamukuru

Umufatanyabikorwa wa Trump, yohereje ingabo na ‘drones’ gufasha FARDC kurinda Uvira

Uwashinze sosiyete ya gisirikare yikorera ku giti cya yo yitwa Blackwater, Umunyamerika Erik Prince, yohereje itsinda ry’ingabo ze rikoresha indege zitagira abapilote (drones) gufasha igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kurinda umujyi wa Uvira, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Reuters gishingiye ku masoko atandukanye.

Mu kwezi k’Ukuboza (12) umwaka ushize, uwo mujyi wari wigaruriwe n’inyeshyamba nyuma y’imirwano ikomeye, ibintu byagaragaye nk’aho byabangamiraga imbaraga za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zari ziherutse guhagararira isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.

Byaje kuba ngombwa ko inyeshyamba z’umutwe wa AFC/M23 ziva muri uwo mujyi ku gitutu cy’amahanga, cyane cyane Amerika.

Nubwo M23 yatangaje ko yavuye muri Uvira, imirwano yakomeje mu nkengero z’uwo mujyi hagati y’izo nyeshyamba bivugwa ko zishyigikiwe n’u Rwanda n’ingabo za leta ya Kinshasa zifashwa n’abarwanyi bazwi ku izina rya Wazalendo n’ingabo z’u Burundi.

Umuvugizi wa Erik Prince yanze kugira icyo atangaza kuri ayo makuru. Ibiro bya Perezida wa RDC ndetse n’umuvugizi w’ingabo muri ako karere na bo nta cyo batangaje ku busabe bwo kugira icyo babivugaho.

Uyu mufatanyabikorwa wa Perezida w’Amerika, Donald Trump, ari na we washinze Blackwater itagikora, yari yarahawe akazi na leta ya Kinshasa kugira ngo ayifashe kugenzura no gukusanya imisoro iva mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri RDC.

Imwe mu masoko ya Reuters utashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano, yavuze ko abarwanyi ba Prince bafashije igisirikare cya Congo bakoresheje drones mu mirwano n’inyeshyamba za M23 mu nkengero za Uvira no mu misozi yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Nubwo bivugwa ko ingabo z’uyu Munyamerika zafashije ingabo zidasanzwe za RDC, hagati mu mujyi wa Uvira nta mirwano yahabaye kugeza AFC/M23 ivuyeyo ku wa 17 Mutarama (1) 2026.

Umwe mu bayobozi bakuru yabwiye Reuters ko kohereza izi ngabo zikorera ku giti cya zo byari bigamije gukumira ko inyeshyamba za AFC/M23 zisubira kwigarurira uwo mujyi.

Irindi soko rivuga ko itsinda rya Prince rishobora gukomeza koherezwa ku rugamba igihe Kinshasa yabibisaba.

Umuyobozi mu rwego rushinzwe umutekano muri RDC yavuze ko kohereza abarwanyi ba Prince muri Uvira byakozwe bisabwe na Kinshasa mu rwego rwo gushyigikira ingabo z’iki gihugu.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika yatangaje ko nta masezerano n’amwe yagiranye n’isosiyete iyo ari yo yose ya Prince.

Mu minsi ishize, havuzwe amakuru menshi kuri Erik Prince, ndetse hari hanakwirakwiye ibihuha ko M23 yaba yaramufashe, ariko kugeza ubu nta ruhande na rumwe rwigeze rubyemeza.

Nk’uko amasoko Reuters yifashishije mu gukusanya amakuru abitangaza, abakozi ba Prince bakoraga bafatanyije n’abajyanama b’Abanya-Israel bari bashinzwe guhugura batayo ebyiri z’ingabo zidasanzwe za Congo ku mikorere itandukanye ya ‘operasiyo ya ku manywa n’iya nijoro’.

Imwe muri ayo masoko yagize ati: “Inshingano za bo (Abanya-Israel) ni uguhugura gusa,” ntiyasobanura impamvu nyayo yatumye Abanya-Israel bifatanya muri icyo gikorwa.

Ambasade ya Israel i Luanda, ifite no mu nshingano za yo RD Congo, hamwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel, ntibigeze basubiza ku busabe bwo kugira icyo batangaza kuri ayo makuru.

Mu ntangiriro z’umwaka ushize, habaye imirwano ikomeye muri iyi ntambara yongeye kubura mu mpera za 2021, bituma inyeshyamba za M23 zigarurira uduce twinshi two mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, harimo n’imijyi mikuru ya zo, Goma na Bukavu.

Erik Prince, washinze sosiyete ya Blackwater, yitabiriye igikorwa cyo kwerekana ibikorwa bya polisi n’ingabo, cyabereye i Guayaquil muri Ecuador ku wa 5 Mata 2025 (Ifoto: Reuters)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *