AmakuruUbumenyi

Itegeko rishya muri Brazil ryemerera imbwa n’injangwe gushyingurwa iruhande rwa ba nyira zo

Muri Brazil batoye itegeko ryemerera imbwa n’injangwe gushyingurwa iruhande rwa ba nyira zo nk’uko ikinyamakutu BBC cyabitangaje.

Iri tegeko ryatowe nyuma y’uko mu mujyi wa São Paulo muri Brazil, habaye inkuru y’imbwa yamamaye kubera ubudahemuka bwa yo. Iyo mbwa yitwaga Bob Coveiro, izina risobanura “umucukuzi w’irimbi”. Yamaze imyaka igera ku 10 iba mu irimbi aho nyira yo yari yarashyinguwe. Abantu bajyaga gusura aba bo bitabye Imana bahoraga bayisanga aho, bituma iba nk’inshuti y’abasuraga iryo rimbi.

Mu mwaka wa 2021, Bob yarapfuye. Kubera ko yari yarabaye hafi y’uwari shebuja igihe kirekire kandi nta handi yari ifite ho kuba, na yo yashyinguwe iruhande rwe. Inkuru ya yo y’urukundo n’ubudahemuka yakomeje gukwirakwira, bituma iba imbarutso yo gushyiraho itegeko rishya muri leta ya São Paulo ryemerera amatungo yo mu rugo gushyingurwa hamwe na ba nyira yo mu gihe byari byarifujwe mbere y’urupfu.

Ubuyobozi bw’iyo leta bwatangaje ko iryo tegeko ryubahiriza kandi rikemera umubano w’amarangamutima ukomeye abantu bagirana n’amatungo ya bo. Umudepite Eduardo Nóbrega, umwe mu bariteguye, yavuze ko igitekerezo cyaturutse ku nkuru ya Bob, maze kivamo politiki nshya yemewe n’amategeko.

Bob yakurikiye nyirabuja mu irimbi ryo mu gace ka Taboão da Serra igihe bari bamushyinguyeyo, maze kuva ubwo ntiyongera kuhava. Byavugwaga ko yagumagayo itegereje ko nyirabuja agaruka. Nubwo abo mu muryango wa nyakwigendera bageragezaga kuyijyana, yagarukaga mu irimbi. Nyuma y’igihe, yubakiwe akazu k’icyatsi kugira ngo ibone aho kuba.

Kubera kumenyekana kwa yo, Bob yabaye icyamamare muri ako gace. Mu 2021, yagonzwe n’imodoka irapfa, ishyingurwa iruhande rwa nyirayo. Umuryango uharanira uburenganzira n’imibereho myiza y’amatungo witwa Patre watangaje ko Bob “yigaruriye imitima ya benshi”. Bavuze ko abantu babaga bafite agahinda ko gushyingura aba bo babonaga ihumure iyo babonaga Bob ibegera. Yakundaga no gukina umupira n’abana, bigatuma hari abashoboraga kongera guseka nubwo bari mu bihe by’akababaro.

Depite Eduardo Nóbrega yavuze ko ku muntu wabuze itungo rye, aba atabuze inyamaswa gusa, ahubwo aba abuze umwe mu bagize umuryango. Yashimangiye ko iryo tegeko rizana icyubahiro mu gihe cyo gusezera bwa nyuma ku matungo akunzwe, ndetse yongeraho ko “urukundo rutarangirira ku irimbi”.

Itegeko rishya ryemerera imbwa n’injangwe gushyingurwa mu mva z’imiryango mu ntara ya São Paulo, hubahirizwa amabwiriza y’isuku n’umutekano. Abashinzwe serivisi zo gushyingura ni bo bazagena uko rizashyirwa mu bikorwa.

Brazil iri mu bihugu bifite amatungo menshi yo mu rugo ku isi, aho imibare ya Pet Brasil Institute igaragaza ko agera kuri miliyoni 160.

Bob yari izi gufata mu mugongo abaherekeje aba bo ku irimbi (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *