AmakuruPolitiki

Kagame yageze i Brazzaville mu muhango w’irahira rya Perezida w’icyo gihugu

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageze i Brazzaville muri Repubulika ya Congo, aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida watowe Denis Sassou Nguesso uteganyijwe kuba ejo tariki ya 16 Mata 2026.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Perezida w’ubRwanda, Perezida Kagame yageze muri uyu murwa mukuru mugitondo cyo kuri uyu munsi, aho yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Congo, Anatole Collinet Makosso.

Uyu muhango w’irahira uzabera i Brazzaville, ukaba uhuriza hamwe abayobozi batandukanye bo ku mugabane w’Afurika n’abandi bashyitsi bakuru, mu rwego rwo guha icyubahiro no kwifatanya n’igihugu cya Congo mu inzibacyuho y’ubuyobozi bushya.

U Rwanda na Congo Brazzaville bikomeje kugirana umubano mwiza ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye, harimo dipolomasi n’ubutwererane mpuzamahanga.

Amafoto yakuwe kuri X ya Village Urugwiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *