Umwe mu baherwe ba Manchester United yasabye imbabazi ku magambo yavuze
Sir Jim Ratcliffe yasabye imbabazi ku magambo aherutse gutangaza, yemera ko hari abantu yababaje, nyuma yo kuvuga ko Ubwongereza bwakoronijwe n’abimukira. Icyakora, yavuze ko hakenewe ibiganiro bifunguye kandi bitaziguye kuri iki kibazo.
Uyu muherwe, uri no mu banyamigabane ba Manchester United, yanenzwe cyane na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Sir Keir Starmer, wavuze ko amagambo ye ari “igitutsi kandi adakwiriye”. Starmer yamusabye gusaba imbabazi, ashimangira ko Ubwongereza ari igihugu “cyiyubashye, cyihanganirana kandi kigizwe n’abantu b’ingeri zitandukanye”.
Abandi banyapolitiki benshi bifatanyije na Starmer mu kunenga ayo magambo. Gusa hari n’abashyigikiye Ratcliffe, barimo na Liz Truss wabaye Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza mu gihe cy’iminsi 44 gusa. Mu itangazo rye, Truss yagize ati: “Ratcliffe afite ukuri”.
Imiryango irwanya ivangura mu mupira w’amaguru, nka Kick It Out, na yo yanenze ayo magambo, iyita ko ateye isoni kandi ashobora guteza amacakubiri.
Mu butumwa bwe bwo gusaba imbabazi, Ratcliffe yavuze ko amagambo ye “yababaje bamwe mu Bwongereza no mu Burayi”, ariko ashimangira ko ari ngombwa kuganira ku kibazo cyo kugenzura no gutegura neza ibijyanye n’abimukira, kandi ibyo biganiro bikaba byaba bifunguye.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko byakiriye imbabazi ze. Hagati aho, amakuru yatangarijwe BBC avuga ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza (FA) riri gusuzuma niba amagambo ya Ratcliffe hari ingaruka ashobora kugira ku isura n’indangagaciro by’umupira w’amaguru.

