Ubuyobozi bwa Rayon Sport bwihanije Rugaju Reagan
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwihanije umunyamakuru wa RBA Rugaju Reagan buvuga ko yatangaje ibinyoma kuri iyi kipe bugamije gutesha agaciro umuryango mugari wa Rayon Sports.
Ubu buyobozi bw’iyi kipe bwashyize hanze itangazo bumenyesha abakunzi bayo n’abanyarwanda muri rusange ko amakuru yatangajwe n’umunyamakuru Rugaju Reagan mu kiganiro cyatambutse kuri Radio Rwanda atari ukuri.
Aya makuru yavugaga ko hari uburiganya bwarakorewe umukinnyi Serumogo Ali.
Rayon Sports yatangaje ko ibisobanuro byatanzwe mu kiganiro cyatambutse kuri RBA ndetse n’ahandi bigamije gutesha agaciro umuryango wa Rayon Sports.
Iyi kipe yavuze ko igenda ikorera mu mucyo kandi yubahiriza amategeko n’amahame agenga umupira w’amaguru mu Rwanda.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasabye abakunzi bayo kudaha agaciro ayo makuru, bubasaba gukomeza gushyigikira ikipe yabo ndetse amakuru yizewe azajya atangazwa n’ubuyobozi bwayo.


