Mu Rwanda: Umuvugizi wa guverinoma yatangiye kugenda na Busi nyuma y’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Uwera Jean Maurice, yatangaje ko yatangiye gukoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange (bus), mu rwego rwo gushyigikira ingamba zigamije kugabanya ikoreshwa rya lisansi ikomeje kuzamuka ku isoko.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mata 2026, ubwo yari yitabiriye ubukwe, aho we n’abandi batumiwe basabwe gusiga imodoka zabo bagakoresha busi cyane cyane izikoresha amashanyarazi.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: “Twatashye ubukwe uyu munsi ariko dusabwa guparika imodoka zacu tugenda n’imodoka rusange ebyiri (bus), nazo z’amashanyarazi. Uretse abageni, abandi twese ni bus kandi birasa neza.”
Mu mezi ashize, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byagiye bizamuka, bikomoka ahanini ku mpamvu mpuzamahanga zirimo izamuka rikomeye ry’ibikomoka kuri peteroli hirya no hino ku Isi.
U Rwanda nk’igihugu kidacukura peteroli, rushingira cyane ku byo rutumiza mu mahanga, bigatuma ihinduka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga rigira ingaruka zihuse imbere mu gihugu.
Lisansi yazamutseho amafaranga arenga 600 Frw mu byumweru bibiriIbiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli byashyizweho ku wa 17 Mata 2026 byagaragaje ko litiro ya lisansi igeze kuri 2,938 Frw, ivuye kuri 2,303 Frw yari iriho mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mata 2026.
Ibi bivuze ko mu byumweru bibiri gusa, lisansi yazamutseho amafaranga arenga 600 Frw kuri litiro, ibintu byatumye iba imwe mu bihe bihenze kurusha ibindi mu mateka ya vuba.lisansi (Essence) iri ku rwego rwo hejuru ugereranyije n’uko yari iri mu mwaka ushize.
Ibi byatumye n’ibiciro by’ingendo bizamuka, cyane cyane mu mujyi wa Kigali no mu ngendo zijya mu ntara, aho abagenzi bishyura amafaranga menshi kurusha mbere.Izamuka ry’ibiciro by’ingendo ryagize ingaruka ku mibereho y’abaturage, cyane cyane abakozi n’abanyeshuri bakoresha imodoka rusange buri munsi.
Mu rwego rwo kugabanya izi ngaruka, Leta y’u Rwanda yakomeje gushishikariza abaturage gukoresha imodoka rusange aho gukoresha iza buri muntu ku giti cye, no gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi, ndetse no kugabanya ingendo zitari ngombwa.
Icyemezo cya Uwera Jean Maurice cyo kugenda na bus gifatwa nk’urugero rwiza rw’ubuyobozi bugamije kuyobora abaturage mu bikorwa bifatika, aho abayobozi nabo bagaragaza ko bashobora guhindura imyitwarire yabo mu gihe igihugu gihanganye n’izamuka ry’ibiciro by’ingufu.
Abasesenguzi mu by’ubukungu bavuga ko igisubizo kirambye kiri mu gushora imari mu ngufu zisimbura lisansi, zirimo amashanyarazi n’ingufu zisubira, ndetse no kunoza uburyo bwo gutwara abantu benshi icyarimwe.
Amakuru mpuzamahanga agaragaza ko imihindagurikire y’ikorwa ry’ubwikorezi bwa peteroli mu nzira zikomeye nka Strait of Hormuz (inyuzwamo igice kinini cya peteroli ku Isi) igira ingaruka zikomeye ku biciro byayo ku rwego rw’isi, bigahita bigera no ku bihugu biyitumiza nk’u Rwanda.
Ingaruka ku ngendo n’ubuzima bwa buri munsiIzamuka rya lisansi ryahise rigira ingaruka ku biciro by’ingendo, haba ku modoka zitwara abagenzi, moto na taxi, bigatuma ubuzima bwa buri munsi burushaho guhenda.

