Amakimbirane hagati ya Papa na Trump yashyizwe ku mugaragaro
Si ikintu gishya kuri Perezida Donald Trump kunengwa n’abayobozi ba Kiliziya Gatolika. Politiki ze zikomeye ku kibazo cy’abimukira, yemereye abakunzi be mu gihe cy’amatora kandi bakazakira neza, zateje impaka zikomeye mu bayobozi ba Kiliziya.
Mu mezi menshi ashize, iyi politiki ye yatumye habaho kutumvikana hagati y’ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika muri Amerika n’abakirisitu basanzwe. Icyakora, ibintu byafashe indi ntera mu minsi ishize, ubwo Trump yatangiraga kunenga ku mugaragaro Papa Papa Leo, ndetse agashyira ku mbuga nkoranyambaga ifoto yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya AI imugaragaza nka Yezu Kristu.
Igitangaje ni uko bamwe mu bamunenga ari abakunzi be b’indahemuka bo mu Gatolika, cyane cyane abashyira imbere indangagaciro za kera za Kiliziya. Si uko gusa batishimiye amagambo Trump yavuze kuri Papa, ahubwo banenga n’intambara y’Amerika kuri Iran.
Ku ruhande rwa Vatikani, basobanura ko ibi bitari intambara hagati ya Papa Leo XIV na Perezida Trump, ahubwo ko Papa ahagaze ku myemerere ye yo kwamagana intambara. Ibyabaye mu byumweru bishize, birimo amagambo Trump yavuze kuri Papa n’iyo foto ya AI, byatumye Abagatolika benshi bashyira imbere umuco wa kera bahindura uko babonaga Trump kuva intambara yatangira.

Musenyeri Joseph Strickland yagize ati: “Nsaba ko ibi byatuma abantu basobanukirwa ko tutagomba gushyira ibyiringiro ku bayobozi b’ibihugu cyangwa ku bafite imbaraga n’amafaranga, ahubwo tugomba kwerekeza kuri Kristu”.
Uyu musenyeri, wigeze gushyigikira Trump cyane mu bihe byashize, ubu agaragaza ko atemeranya n’ubutegetsi ku kibazo cy’intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati. Avuga ko iyo ntambara idakwiye kwitwa intambara “y’ukuri”, bitewe n’ingaruka mbi igira ku basivili.
Yanenze kandi uburyo ubutegetsi bw’Amerika bukoresha idini mu gushyigikira ibikorwa bya gisirikare, avuga ko bidakwiye gukoresha ukwemera mu gusobanura ibikorwa by’intambara.
Ku bijyanye no kunenga Papa Leo XIV, yavuze ko ari inshingano ze kwibutsa Perezida Trump inyigisho zo muri Bibiliya, cyane cyane ko ububasha bwose ari ubwa Kristu, atari ubw’abantu. Yongeyeho ko iyo abayobozi bibagiwe ibi, isi iba iri mu kaga.
Ibi bihinduka mu mitekerereze y’Abagatolika bashyira imbere indangagaciro za kera bishobora kugira ingaruka kuri politiki ya Trump, cyane ko bari mu bamushyigikiye cyane mu matora ya 2024.
Imibare ya Pew Research Center igaragaza ko Abagatolika benshi muri Amerika bagabanijemo ibice bitewe na politiki, aho bamwe bashyigikira Abarepubulikani abandi bagashyigikira Abademokarate.
Nubwo bimeze bityo, ikibazo cy’intambara yo muri Iran cyahurije hamwe amatsinda atandukanye y’Abagatolika, ibintu bidakunze kubaho. Nta muyobozi mukuru wa Kiliziya Gatolika muri Amerika wigeze ashyigikira ku mugaragaro iyo ntambara.
Umwepiskopi Robert Barron na we yasabye Trump gusaba imbabazi Papa kubera amagambo yamuvuzeho.
Mu mateka ya vuba, Papa Fransisko yakundwaga cyane n’Abademokarate kurusha Abarepubulikani, mu gihe Papa Leo we ashyigikiwe n’impande zombi.
Peter Wolfgang, umwe mu bayobozi b’abagatolika bashyira imbere umuco wa kera, yavuze ko nubwo yubaha Papa, Abagatolika batagomba kuba nk’abantu batagira ibitekerezo bya bo. Yari asanzwe ashyigikiye Trump, ariko ubu aranenga amagambo yavuze kuri Papa Leo, avuga ko Perezida atasobanukiwe neza uko Kiliziya ikora.
Yagize ati: “Papa si umuyobozi w’igihugu gusa, ni intumwa ya Yezu. Kumunenga ku mugaragaro bifatwa nko kunenga Kiliziya ubwayo. Uko Trump akomeza kumunenga, ni ko azagenda atakaza abakunzi be b’Abagatolika”.
Wolfgang asoza avuga ko ukwemera kwe ari ko kumuyobora mu gufata imyanzuro, ari na ko kwatumye atavuga rumwe n’intambara, nubwo asanzwe ashyigikira Trump ku bindi bibazo.

