AmakuruUbuzima

Ijoro rimwe mu kabari ryamubereye iherezo ry’ubuzima busanzwe

Umugore ukora ibikorwa byo kwita ku bwiza yatangaje uko igikorwa cy’urugomo yakorewe n’umusore ukina imikino njyarugamba ya Mixed Martial Arts (MMA) cyahinduye ubuzima bwe burundu nyuma y’uko yimwe uburenganzira bwo kwanga guteretwa nk’uko BBC ibitangaza.

Anne Marie Boyle, umubyeyi w’abana babiri, yakubiswe bikomeye na Sean McInnes mu ijoro bari basohokeye mu kabari muri Nzeri 2024, mu mujyi wa East Kilbride muri Scotland. Ibi byabaye nyuma y’uko uyu musore yakomeje kumusaba kumwitaho, akabyanga, ariko ntabyubahe.

Uyu mugore w’imyaka 38 yavuze ko uwo mugabo atigeze yemera igisubizo cyo kumwangira, ahubwo yakomeje kubegera no kubabangamira we n’abo bari kumwe. Nubwo bagerageje kumwirinda no kumubwira kubareka, yakomeje kubashyiraho igitutu ndetse arabatuka.

Sean McInnes yitoza imirwano kandi arwana mu mikino ya MMA (Ifoto: BBC)

Ibi byaje gufata indi ntera ubwo McInnes yasunikaga umwe muri babyara ba Anne Marie, mbere yo gukubita uyu mugore ingumi ikomeye mu maso, agwa hasi agahuta ata ubwenge. Nyuma gato, yanakubise undi wari uri hafi aho na we aragwa.

Anne Marie yavuze ko icyo gihe batari bazi ko uwabakubise ari umukinnyi wa MMA watojwe kurwana, ibintu yemeza ko byatumye ibyo yakorewe biba bibi kurushaho kuko “yasaga n’uwari azi neza aho akubita”.

Ibyo byamuviriyemo gukomereka gukomeye ku mutwe no mu maso, birimo kuvunika igufa ry’ijisho n’iryo ku itama. Nyuma yo kumara ibyumweru bitatu mu bitaro, abaganga bamusanganye indwara ya Functional Neurological Disorder (FND), ituma ubwonko butagikora neza mu kohereza amakuru ku mubiri, bikamuviramo kugagara (seizures) kenshi.

Kuva icyo gihe, ubuzima bwe bwarahindutse cyane. Yatakaje akazi ke, ntakibasha gutwara imodoka, kandi ahora ahanganye n’uburibwe n’ibibazo byo mu mutwe birimo ihungabana rikomeye.
Ati: “Ubu sinshobora gukora cyangwa kwigirira icyizere nk’uko byari bimeze mbere. Ubuzima bwanjye bwarahindutse burundu”.

Mu rubanza rwabaye vuba aha, McInnes yakatiwe gufungwa amezi 21, nyuma yo kwemera icyaha yari yarabanje guhakana. Gusa Anne Marie yavuze ko yumva igihano cye kidahagije ugereranyije n’ingaruka z’ibyo yamukoreye.

Yagaragaje ko bitamworoheye kongera kubona uwamukubise mu rukiko, kuko byamwongereye ihungabana.

Kuri ubu, afite umugambi wo gutangiza ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore, ashaka ko inkuru ye iba isomo ku bandi no gufasha gutuma isi irushaho kuba ahantu hatekanye. Ati: “Ndifuza ko nta wundi muntu wagira ibyago nk’ibi, cyane cyane abadafite ababitaho cyangwa imbaraga zo kubinyuramo nk’izo nagize”.

Anne Marie yavunitse igufwa ry’itama ndetse yangirika ubwonko ku buryo butagitanga amakuru ku mubiri (Ifoto: BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *