AmakuruImyidagaduroShowbiz

France Mpundu aratwite

Umuhanzikazi France Mpundu n’umukunzi we Moctar wo muri Niger baritegura kwibaruka imfura yabo.France Mpundu na Moctar bamenyaniye muri Afurika nyuma yo guhurira mu mukiganiro (Reality TV Show) ya “Secret Story Afrique” (Saison 2) yo mu mpera z’umwaka wa 2025.

Urukundo rwabo rwahereye muri iri rushanwa ryaberaga muri Afurika y’Epfo, aho Moctar ukomoka muri Niger yaje kuryegukana agahabwa igihembo gikuru cy’amafaranga arenga miliyoni 50 Frw, naho umuhanzikazi w’Umunyarwandakazi France Mpundu agahabwa umwanya wa kane.

Moctar yambitse France Mpundu impeta bwa mbere muri Ugushyingo 2025 ubwo bari bakiri muri Secret Story Afrique, ashimangira ko amuhisemo nk’umugore bazabana akaramata.

Muri Gicurasi 2026, Moctar yongeye kwambika France indi mpeta y’urukundo mu birori bikomeye byabereye ku mucanga w’ibirwa bya Zanzibar muri Tanzania.

France Mpundu aritegura kwibaruka
France Mpundu na Moctar bamaze amaze arindwi bakundana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *